00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imanza zitarangizwa, ikibazo kigikomereye ubutabera bw’u Rwanda

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 21 December 2014 saa 09:34
Yasuwe :

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP) yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko kuba imanza zaciwe burundu zitarangizwa n’ababishinzwe ari kimwe mu bibazo by’ingutu bahuye nabyo uyu mwaka.
Imibare itangwa n’iyi Komisiyo, igaragaza ko uyu mwaka wa 2014 urangiye hakiri ibibazo 85 bijyanye no kutarangiza imanza.
Aha hatangwa ingero ebyiri za zimwe mu manza zishingiye ku mutungo zimaze imyaka irenga itanu zaraciwe ariko zikabura kirangiza.
Urwa mbere ni urw’umugore witwa (…)

Urwa mbere ni urw’umugore witwa Mukangango, wo mu Karere ka Ngororero nawe waburanye amasambu yambuwe n’umuturanyi Karinganire, urubanza akarutsinda mu 2007, ariko n’ubu urwo rubanza rukaba rutararangizwa.

Urundi ni urw’umugore witwa Nyiraneza wo mu Karere ka Nyaruguru nawe waburanye ubutaka, urubanza akarutsinda mu 2009 ariko kugeza n’ubu akaba agisiragira ku karere asaba ko urubanza rwe rwarangizwa.

Senateri Mushinzimana Apollinaire uyobora Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza muri Sena avuga ko nyuma y’imyaka 10 hakozwe ivugurura mu butabera hatakwiye kuba hakigaragara ibibazo by’irangizwa ry’imanza.

Akomoza kuri iki kibazo, Senateri Mushinzimana yavuze ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bitwaza ko nta mwanya uhagije babibonera.

Agira ati “Hari ikibazo mu mikorere kuko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bafite ububasha bw’ubuhesha bw’inkiko badaha uburemere ikibazo cyo kurangiza imanza, bavuga bati ‘dufite inshingano nyinshi dushinzwe umutekano, dushinzwe iterambere, dushinzwe imibereho myiza, nta mwanya uhagije tubibonera’”.

Kurangiza imanza niyo ntambwe ya nyuma ngo uhe umuntu ubutabera, kandi “guhabwa ubutabera bwuzuye ni uburenganzira bw’ibanze umuturage wese agombwa.

Mushinzimana abishimangira avuga ko “iyo utahaye umuntu ubutabera utamukangurira izindi gahunda ngo azitabire”.

Akarere ka Gatsibo niko kaza ku isonga mu kutarangiza imanza.

Kuba hakiri abaturage bageza kuri Perezida wa Repubulika ibibazo nk’ibi bimaze imyaka bisiragira mu nzego za Leta, bigaragaza imikoranire mibi ikirangwa mu nzego zifata ibyemezo, aho rumwe rwemeza ibintu urundi rukinangira kubishyira mu bikorwa.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages