Byatangajwe kuri uyu wa 4 Nyakanga ubwo ibyo bitaro bimaze umwaka bikora, byashyikirizwaga indi mbangukiragutabara izabifasha gukomeza gutanga serivisi zinoze.
Ibitaro bya Gatonde byatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017 nyuma y’igihe Perezida Paul Kagame abyemereye abaturage. Byatangiye kwakira abarwayi tariki ya 14 Mata 2021, nyuma yo kuzura bitwaye miliyari 2,8 Frw.
Ubwo hatangwaga imbangukiragutabara nshya, bamwe mu bivuriza kuri ibi bitaro bagaraje ko ari ishema kuri bo kuba bizihije umunsi wo kwibohora bafite ibitaro bigezweho.
Uwamahoro Eugénie, umwe mu bivurije kuri ibi bitaro yagize ati“Ibi bitaro byaturuhuye kujya kwivuriza i Nemba no ku bitaro bya Shyira, gusa twari tubangamiwe no kuba byari bifite imbangukiragutabara imwe kuko hari igihe ku kigo nderabuzima bayihamagaraga ikabura wenda yajyanye umurwayi i Kigali ariko ubu birakemutse. Ikindi dushima kandi byatuzaniye iterambere kuko, imihanda yarakozwe, umuriro n’amazi biraza ku buryo dushimira Perezida Kagame wabiduhaye.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Gatonde Dr. Dukundane Dieudonné yavuze ko “Hamwe n’abaturage turashimira Umukuru w’Igihugu wemeye ibi bitaro kandi imvugo ye ikaba ingiro, ibi bitaro ni imbuto y’imiyoborere myiza arangaje imbere. Twishimiye iyi mbangukiragutabara tumurikiwe, kuko ije ari igisubizo ku baturage bagorwaga no kugera kuri ibi bitaro igihe indi yabaga yahamagawe cyangwa yagiye ahandi.”
Yongeyeho ko kuyihabwa bigaragaza akamaro ko kwigira kandi bikaba ikimenyesto cyo kwibohora nyako.
Ati“Ibitaro bya Gatonde ni kimwe mu bikorwa bigaragaza ukwibohora nyako ndetse kimwe n’iyi mbangukiragutabara duhawe bigaragaza akamaro ko kwigira ari ko kwibohora nyakuri bityo bikanatanga icyizere ko n’ibindi bikorwa bishoboka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yashimiye Umukuru w’Igihugu watanze ibitaro bya Gatonde ndetse n’iyi mbangukiragutabara, asaba ko abaturage bakomeza kuyibyaza umusaruro ndetse n’ibitaro ikabifasha kurushaho gutanga serivisi zinoze.
Ati “Hari abajyaga bavuga ko babuze serivisi kubera imbangukiragutabara imwe ariko none turashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika waduhaye ibitaro akaba anatwoherereje iyi mbangukiragutabara izadufasha guhabwa serivisi nziza, icyo tubasaba ni ukuyibyaza umusaruro ndetse n’ibitaro ikabifasha gukomeza gutanga serivisi zinoze.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima Zachée Iyakaremye yavuze ko nyuma yo guhabwa imbangukiragutabara ya kabiri, nta muturage uzongera kurembera mu rugo.
Ati “Guhabwa iyi mbangukiragutabara bivuze ko nta we ushobora kurembera mu rugo cyangwa ngo umubyeyi abyarire mu rugo. Ndasaba abaturage kuyibyaza umusaruro mu rwego rwo kugira uruhare mu mahirwe igihugu kibashakira kandi nizeye ko ibitaro na byo izabifasha gukomeza gutanga serivisi nziza.”
Iyi mbangukiragutabara ibitaro by’Akarere bya Gatonde bihawe ije isanga indi imwe byari bisanganwe ikaba itari ihagije hagendewe ku bwinshi bw’abayikeneraga.
Ibitaro by’Akarere bya Gatonde byubatswe mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, bitanga serivisi zo ku rwego rw’ibitaro by’akarere ku baturage basaga ibihumbi 84 baturutse mu mirenge ya Mugunga, Janja, Busengo, Muzo, Rusasa na Cyabingo.
Bireberera ibigo nderabuzima bitandatu ari byo Nyundo, Rusoro, Rutake, Busengo, Janja na Gatonde.
Serivisi zitangwa n’ibi bitaro zirimo ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, ubuvuzi bw’indwara z’amenyo, ubuvuzi bw’indwara z’amaso, kuvura indwara z’abana, ubugorozi bw’ingingo, kwita ku buzima bwo mu mutwe, kubyaza no kuvura indwara z’ababyeyi.










Ibitekerezo 0