00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abanyeshuri bagizweho ingaruka n’ibiza bitegura ibizamini bya Leta

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 June 2023 saa 08:14
Yasuwe :

Abanyeshuri bitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri mu byiciro bitandukanye, bahuye n’ingaruka z’ibiza, bafite impungenge ku mitsindire yabo bitewe n’uko byabahungabanyije.

Harabura igihe gito ngo abanyeshuri bakore ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’amashuri yisumbuye.

Mu ntangiriro za Gicurasi, u Rwanda rwagwiriwe n’ibiza, byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage ndetse bihungabanya n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Ibi byanashegeshe inkingi y’uburezi mu buryo bukomeye kuko amwe mu mashuri yasenyutse, ahandi abanyeshuri bagahura n’imbogamizi zishingiye ku kwibasirwa nabyo ku miryango yabo.

Mugisha Obed wiga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza muri GS Shwemu II, yagaragaje ko bahuye n’inzitizi ikomeye biturutse kuri ibi biza.

Ati “Byanjyaniye amakayi yose n’ibindi bikoresho by’ishuri. Urumva ko ntari kubona uko niga ngacika intege zo kuba nasubira mu masomo. Hari icyo bizagabanya ku mitsindire kuko abandi baba basubiramo byose ariko wowe ukabura uko usubiramo.”

Undi wiga mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu Ndimi n’Ubuvanganzo, Tumukunde Djamila, yagaragaje ko ubwabyo n’ubuzima bwo mu nkambi butuma imitekerereze ihinduka bikaba byabagiraho ingaruka.

Ati “Inzu yacu yaraguye mu gihe cy’ibiza, bingiraho ingaruka cyane kuko nitegura gukora ikizamini cya Leta. Usanga nko mu nkambi tubamo umuntu atabona uko abasha gusubira mu masomo bitewe n’urusaku rw’abantu benshi cyane ko bataraduha ahantu h’abanyeshuri gusa. Usanga ushobora kugera mu ishuri ukanasinzira ntukurikirane amasomo neza kubera gusinzira.”

Umuyobozi w’Ikigo cya Groupe Scolaire Shwemu I, Iyamuremye Jean Jules Emmanuel, yavuze ko hashyizweho uburyo bwo gukurikirana aba banyeshuri by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibiza.

Yagaragaje ko iki kigo cyakiriye abana barenga 400 bo mu miryango yagizweho ingaruka n’ibiza ariko kuri ubu basigaranye 236 kandi bafashwa kwiga.

Ati “Tugerageza kubitaho by’umwihariko ku buryo babasha gusubiramo amasomo haba mbere na nyuma y’amasomo. Mwarimu yigisha umwana azi kandi yabanje gusobanukirwa, aba bana babanje kuganirizwa n’inzego zitandukanye kandi nta mwana uri guhungabana ngo kuko yagezweho n’ibiza.”

Intego ni ugutsinda

Ubwo ibiza byari bimaze kugwirira abaturage, Leta yahise ishaka uko abanyeshuri bafashwa kubona amashuri yegereye inkambi batujwemo kugira ngo badacikanwa n’amasomo.

Bahise bahabwa ubufasha butandukanye burimo amakayi, imyenda y’ishuri, kwishyurirwa amafaranga y’ishuri n’ibindi bitandukanye byabafashije muri urwo rugamba.

Niyonsenga Jeannette wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, ni umukobwa usobanura ko bamaze kwiyakira ku buzima babayeho mu nkambi kuko bazi ko ari rusange.

Ati “Ubuzima bwarakomeje nk’umukobwa uri mu nkambi, ndataha hanyuma mu gitondo cya kare nkazindukira mu ishuri ngasubiramo kugira ngo nzabashe gutsinda kimwe no ku mugoroba mbere y’uko ntaha mbanza kwiherera ngasubiramo nkigira aha kuko mu nkambi bitakunda.”

Nshimiyimana Honoré wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yagaragaje ko nubwo ari urugamba rukomeye bisaba gushaka umwanya wo gusubiramo no gukora cyane kugira ngo bazabashe gutsinda.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri n’Ibizamini (NESA) mu Karere ka Rubavu, Bagabo Pascal, yatanze ihumure kuri aba banyeshuri, anagaragaza ko nubwo bakora ingendo zo kwimuka cyane aho bageze bazajya bafashwa ku buryo bazitwara neza mu myigire.

Ati “Birumvikana ko uko kwimuka cyane bishobora kubabangamira, iyo ikintu gihindutse kigira ingaruka uko byagenda kose gusa igishimishije ni uko mu kwiga hari integanyanyigisho igenderwaho kandi na NESA niyo igenderaho itegura ikizamini. Abarimu baba bayigendana kandi iyo ebana bahinduye ikigo kuba bafashwa ntabwo bigorana.”

Yagaragaje ko ubuyobozi bw’inzego zitandukanye ku rwego rw’Akarere bubafasha kwisanga mu bandi kandi ko nubwo bahuye n’ibiza ariko amahirwe yo gutsinda ashoboka ndetse n’ubuzima buzakomeza.

Abari gusoza amashuri yisumbuye bemeza ko ibiza byabagizeho ingaruka zitandukanye
Ubuyobozi butangaza ko bwakoze ibishoboka mu gufasha aba bana
Abanyeshuri bagaragaza ko bafite impungenge zijyanye n'aho bari mu gihe bari kwitegura ibizamini bya Leta
Aba banyeshuri bagaragaza ko n'ubuzima bwo mu nkambi bushobora kubagora
Umuyobozi w’Ikigo cya Groupe Scolaire Shwemu I, Iyamuremye Jean Jules Emmanuel, yemeza ko aba bana bafashwa mu buryo bwihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages