00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bisoza ayisumbuye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 December 2022 saa 08:28
Yasuwe :

Abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye bagaragaje ko biteguye kugera kuri byinshi binyuze mu gukora cyane no guharanira kugendera ku ntego bihaye.

Buri mwaka iyo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje amanota y’abanyeshuri asoza icyiciro runaka, usanga abahize abandi ku rwego rw’igihugu muri buri cyiciro batangazwa ndetse bakanashimirwa aho bahabwa za mudasobwa.

Hambere hanatangazwaga ibigo byahize ibindi mu gutsindisha, ibintu byagiraga ingaruka nziza kuri byo kuko byatumaga umubyeyi ugiye kohereza abana ku mashuri yarahitagamo agendeye ku bitsindisha cyane.

Kuri ubu ntibigitangazwa cyane ko byagaragaraye ko habagamo kubogama n’amanyanga yashoboraga kugeza no ku gutanga ruswa ngo ikigo runaka gishyirwe mu by’imbere bitsindisha kugira ngo byigarurire ababigana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko hatagitangazwa ibigo byatsinze kurusha ibindi ahubwo ko iyo ari imibare igarukira imbere muri minisiteri ikifashishwa mu bundi buryo ariko idashobora gushyirwa hanze.

Nubwo bimeze bityo ariko hahembwa abanyeshuri bahize abandi muri buri cyiciro aho kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukuboza 2022, hashimiwe batandatu bitwaye neza mu mashuri y’ubumenyi rusange, batanu bo mu y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse na batanu bo Nderabarezi.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko bishimishiye kuba baritwaye neza bagatsinda ku rwego rw’igihugu.

Ndahimana Alexis wigaga muri E.S Kirinda wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu bize mu Ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima yavuze ko inzozi ze zabaye impamo.

Ati “Kuba narabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu bituma nshima Imana cyane. Nagerageje gukora cyane uko nari nshoboye. Ndumva nageze ku rundi rwego kubona nza ku biro bya MINEDUC bintera imbaraga kandi bikanyereka ko ndamutse nkora cyane ku rwego rwisumbuye nshobora kugera ku rurenzeho. ”

Yagaragaje ko yifuza kuba umudogiteri ukomeye agafasha abarwayi by’umwihariko mu bijyanye n’indwara zimwe na zimwe zisa n’izananiranye.

Ati “Nzi ko hari indwara zananiye abaganga kuzivura kandi numva ko nazagera ku rwego nzaba mbasha kuzivura narabaye umudogiteri ukomeye cyane.”

Uwimbabazi Charlotte usoje amasomo mu Ishuri rya ACEJ Karama ari mu ba mbere ku rwego rw’Igihugu mu banyeshuri bize Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro, yavuze ko nk’umukobwa bimuteye ishema ndetse anasaba bagenzi be bakiri ku ntebe y’ishuri kwirinda kurangara.

Ati “Nishimiye ko umuhate nagize utabaye uw’impfabusa, mbonye umusaruro nifuzaga. Intumbero yanjye nifuzaga kuzagera muri kaminuza nkiga ibijyanye n’Imari. Sinzabe mu buzima bugoye nk’ubw’ababyeyi bacu baba barimo ahubwo ngatera imbere.”

Niyomukiza Elie wize Inderabarezi yize muri TTC Rubengera yagaragaje ko intsinzi ayikesha ubufasha yahawe n’abarimu bamubaye hafi, ababyeyi be no kwita ku nshingano.

Ati “Abarezi bashoboye bashyizwe mu Nderabarezi badufasha haba ari abaturuka hanze ndetse n’abo mu gihugu bamfashije kugera ku ntsinzi.”

Abandi banyeshuri bashimiwe

Mu mashuri y’Ubumenyi Rusange

–  Gwiza Ngamije Nesta [Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare]

–  Ineza Oryse [Gashora Girls Academy of Science and Technology]

–  Ndahimana Alexis [ES Kirinda]

–  Hirwa Sebera Arnod [Rwanda School of Creative Arts and Music]

–  Ntakirutimana Elia [ G.S.O de Butare]

–  Niyovuze Caleb [Cornerstone Leadership Academy]

TSS (TVET)

–  Dukundimana Claude [IPRC Kigali]

–  Nyandwi Emmanuel [Kageyo TVET School]

–  Ashimwe Sibomana [Response World Mission TVET School]

–  Irumva Habumugisha Anselme [Rwanda Coding Academy]

–  Uwimbabazi Charlotte [ACEJ Karama]

TTC

–  Uwamahoro Donat [TTC Mururu]

–  Kimenyi Frank [TTC Save]

–  Niyomukiza Elie [TTC Rubengera]

–  Uwamariya Chantal [TTC Save]

–  Niyomungeri Olivier [TTC Rubengera]

Uwimbabazi Charlotte yagaragaje ko yifuza kugera ku iterambere abikesha gukomeza gukorana umuhate mu byo yiga
Abanyeshuri bitwaye neza bahembwe mudasobwa
Abanyeshuri batsinze neza bashimiwe
Aba banyeshuri bagaragaje ko bifuza kugera kuri byinshi kurushaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages