00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abanyeshuri bize mu ishuri Rikuru ry’Amategeko rya ILPD ku bumenyi bahakuye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 August 2023 saa 10:03
Yasuwe :

Abanyeshuri barenga 144 basoje amasomo yabo muri Nyakanga 2023 mu Ishuri Rikuru ry’amategeko ry’u Rwanda rya ILPD, bagaragaza ko rifite umwihariko wo gutanga ubumenyi budasanzwe mu birebana no guteza imbere urwego rw’ubutabera.

Ibi abanyamategeko babigaragaje nyuma y’uko iri shuri rifite gahunda yo gutyariza ubumenyi abanyamategeko kandi kuryigamo buri wese aba abifitemo inyungu rusange zo kugira ubumenyi ku mategeko atandukanye.

Ubusanzwe mu bihugu binyuranye hari aho usanga kwigisha amategeko biri mu bice bitandukanye bibiri birimo amategeko agendera ku y’Abaromani (Civil Law) n’amategeko agendera ku mategeko y’Abongereza (Common Law) gusa mu Rwanda ho byose babyigira hamwe ari nawo mwihariko w’ishuri rya ILPD.

Umunyeshuri waturutse muri Kenya, Roselyne Nyaguthii Karogo, yagaragaje ko kwiga muri iri shuri byamuhaye amahirwe ntagereranywa mu kunguka ubumenyi mu birebana n’amategeko.

Ati “Nk’umuntu uturutse muri Kenya, aya mahirwe ni ntagereranwa mu kunyungura ubumenyi mu birebana n’amategeko no kumva neza uko imyibukire y’urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda. ILPD ifite umwihariko yo kuba ikigo kigisha amategeko no guteza imbere ubunyamwuga. Imyubakire ya porogaramu zigishwa amahirwe yo kwimenyereza umwuga ndetse n’ahantu horohereza imyigire kandi byagize umusaruro ku iterambere ryanjye nk’umunyamategeko w’umwuga.”

Mugenzi we waturutse muri Tchad, Abdelkader Ngaro Alfred Ghislain yagize ati “Kwiga muri ILPD biguha amahugurwa y’umwihariko ku banyamategeko na porogaramu zitandukanye. Kwiga aha byamfashije kugira ubumenyi bwisumbuyeho mu buryo bwo kumenya amategeko n’imikorere myiza ndetse n’ubunararibonye.”

Umunya-Cameroon, Akana Friede Johnne yashimangiye ko ILPD ari ishuri ridasanzwe mu kwigisha amategeko hashingiwe ku bumenyi budasanzwe butangirwamo ndetse na porogaramu z’umwimerere.

Ati “Mbaye mbajijwe gusobanura ILPD mu nteruro imwe navuga ko ari ikigo gifite imyigishirize ifite ireme kandi cyubakitse. Amasomo atangwa yihariye ku nteganyagisho ikungahaye, haba mu buryo bw’ubumenyi mu ishuri ndetse no kwimenyereza umwuga. Ibyo byose ni ingenzi cyane ku munyamategeko wuzuye.”

Ku rundi ruhande Umunya-Sudani y’Epfo, Bendicto Tong Bol Tong yavuze ko nubwo asanzwe afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu birebana n’amategeko ariko kwiga muri ILPD byamubereye imbarutso ku gusobanukirwa kurushaho amategeko.

Ati “Uretse kugira impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu mu mategeko, numva kwiga amategeko muri ILPD ari amahitamo meza nakoze. Iki kigo cyampaye ubumenyi mu nguni zose, nzahora ndibereyemo umwenda by’umwihariko abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri muri rusange.”

Ishuri rikuru rya ILPD, rimaze imyaka 15 aho rimaze guhugura ibihumbi by’abavoka, abacamanza, abashinjacyaha n’abandi kandi cyamaze kuba ubukombe mu kwakira abanyamategeko baturutse mu bice binyuranye ku Isi.

Kuri ubu ibihugu by’u Burundi, Cameroon, Kenya, Malawi, Sudan, Sudan y’Epfo, Uganda, Zambia, Ghana, Gambia, Togo, Nigeria, Sierra Leone, Tchad, u Rwanda n’ibindi bitandukanye nibyo byari bihagarariwe.

Imyaka 15 irashize ILPD itanga ubumenyi mu by'amategeko mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages