Byashimangiwe n’Umuyobozi w’Ishuri rya GS Mugongo riherereye mu Karere ka Rubavu, Ntikozisoni Elise, aho yemeza ko mu bihembwe bitanu by’amashuri ikigo cye kimaze gikoresha RwandaEQUIP, ireme ry’uburezi ryazamutse.
Yagize ati “Abanyeshuri ubu bari kubasha kuvuga Icyongereza neza kuko iyi porogaramu isaba ko amasomo atangwa ndetse agakurikiranwa mu Rurimi rw’Icyongereza gusa binatuma n’umwarimu na we azamura urwego rwe muri uru rurimi bikanatuma umwarimu aba incuti y’umunyeshuri naho umuyobozi w’ishuri we amenya uko agenzura ishuri rye bitewe n’uko ariko sisitemu yubatse.”
Yavuze ko muri GS Mugongo, mbere y’iyi porogaramu ireme ry’uburezi ryari riri nko ku kigero cya 60% ariko ubu rikaba riri nko ku kigero cya 85%.
Ntikozisoni Elise yabitangarije mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro amahurwa y’iminsi icumi yateguriwe abarimu baturuka mu mashuri ya Leta y’incuke n’abanza agamije kubungura ubumenyi ku bijyanye n’imikoreshereze ya porogaramu y’ikoranabuhanga ya RwandaEQUIP.
Ni umuhango wabaye ku wa Mbere, ku wa 7 Kanama 2023, mu Karere ka Musanze, witabirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ubuyobozi bwa RwandaEQUIP n’abarimu n’abayobozi b’ibigo bagiye kumara iminsi 10 bahugurwa.
Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ibyishimo bidasanzwe ngo kubera ko hari ibigiye gihinduka mu mikorere yabo ndetse umusaruro w’iyi porogaramu bakawugaragaza vuba.
Ingabire Rose wigisha ku Ishuri rya Centre Scolaire Ndoranyi mu Karere ka Rubavu yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ndetse ngo azabageza kuri byinshi.
Ati “Bizatuma abana bumva neza kurushaho, nanjye nkagira ibyo nunguka kuko niba ngiye kuzajya nkoresha imashini cyangwa tablet mu gusimbura ingwa ni ibintu nishimiye cyane kandi ndumva urwego rw’ubumenyi ku mpande zombi mu bijyanye n’indimi, ikoranabuhanga bizazamura.”
Ntirenganya Divine wigisha mu mashuri abanza na we yavuze ko iyi porogaramu ari inkuru nziza kuri bo kuko amasomo agiye kuzajya agendera ku gihe, bifashe mu migenzurire y’ikigo muri rusange.
Yakomeje avuga ko umwanya yamaraga ategura ya masomo azajya awumarana n’abanyeshuri mu rwego rwo kurushaho kubaka umubano byose bifasha mu kuzamura ireme ryabo.
Umuyobozi wa Gahunda ya RwandaEQUIP, Uwajeneza Clement, yavuze ko usibye kugeza iri koranabuhanga mu mashuri banarijyanisha n’ibyifashishwa mu kwiga no kwigisha nk’ibitabo n’ibindi.
Ati “Tubara ko byibuze kuri buri ntebe haba hari igitabo kimwe cy’isomo riri kwigisha aho bigenda bigaragara ko ibitabo bidahagije dukomeza dufasha amashuri bagahabwa ibindi. Imibare igaragaza ko iyi porogaramu ikomeje kugenda itanga umusaruro tukaba twizera ko uko izarushaho kugenda yaguka uburezi bw’ibanze bukarushaho kwihuta kandi noneho bukagira ireme ku buryo bugaragara.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko aya mahirwe aba barimu baba babonye badakwiye kuyakerensa cyane cyane abigisha mu myaka itatu ya mbere y’amashuri abanza kuko ariho umwana aba akwiye kwitabwaho cyane kurusha andi mashuri.
Yagize ati “Iyi ni gahunda tuzakomeza gukurikirana kugeza mu 2025 hanyuma nitumara kuyirangiza tuzicara turebere hamwe icyo yatugejejeho n’uko yafashije abanyeshuri bacu hanyuma byaba ngombwa ikaba ari gahunda yazajya no mu yandi mashuri arenze ayo ngayo.”
RwandaEQUIP ni gahunda ya Leta igamije gushyira uburezi bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu buryo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu myigishirize aho mbere yo kuyitangiza mu ishuri abarimu babanza bagahugurwa iminsi 10 ku bijyanye n’imikoreshereze yaryo ku buryo iyo batangiye kurikoresha bigisha batagorwa naryo.
Iki cyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa yatangirijwe muri Ecole des Sciences de Musanze, cyahurije hamwe abarimu 580 baturutse mu Ntara z’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.
Mu Karere Musanze hari andi mashuri atatu ndetse n’andi atatu mu Mujyi wa Kigali ari guhugurirwamo abandi barimu barenga 2500 aho bose hamwe bari gutegurwa ku buryo mu mwaka utaha w’amashuri bose bazaba bari ku rugero rushyitse rwo gukoresha ikoranabuhanga rya RwandaEQUIP mu mashuri yabo.












Amafoto: Kwizera Hervé





Ibitekerezo 0