00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’Abasirikare b’u Rwanda barinda Perezida Touadéra na Madamu we (Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 March 2025 saa 12:28
Yasuwe :

Mu 2016, Elisée Nkurikiyineza yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda. Nyuma y’imyaka icyenda akora umwuga w’igisirikare, afite ipeti rya Lieutenant. Si umusirikare usanzwe, ahubwo abarizwa mu itsinda rishinzwe kurinda abayobozi bakuru.

Ubutumwa bwe abukorera muri Repubulika ya Centrafrique aho ari umwe mu barinda Perezida Faustin-Archange Touadéra. Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwa Loni muri Centrafrique, zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu na Madamu, zikarinda n’ibindi bikorwaremezo bikomeye mu gihugu birimo Ikibuga cy’Indege cya M’poko.

Lt Nkurikiyineza asobanura ko kugira ngo yinjire mu gisirikare, byatewe n’uko bakuru be babimushishikarizaga, byiyongera ku rukundo akunda igihugu, akumva ko yakirwanira nk’umusirikare.

Byarakomeje aza kuba umwe mu bahabwa inshingano zo kujya mu Butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro. Ubu imyaka irenze 20 Ingabo z’u Rwanda zigira uruhare muri ubu butumwa. Usibye muri Centrafrique, ahandi ziri muri iki gihe ni muri Sudani y’Epfo.

Ati “ Bintera ishema kuba uyu munsi numva igihugu cyacu gifata iya mbere mu kugarura amahoro mu bihugu by’amahanga, cyane nko muri iki gihugu cya Centrafrique, ni ishema kuri njye n’igihugu, ni iby’agaciro…kugira ngo na bo ibyo twanyuzemo, aho amahanga yadutereranye ntitubatererane bagire amahoro.”

I Bangui, kuri Palais de la Renaissance mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, abasirikare b’u Rwanda ubabona hose. Kuva ku marembo kugera no ku burinzi bw’Umukuru w’Igihugu, baba bahari bafatanya n’Ingabo za Centrafrique.

Lt Nkurikiyineza we aba ari hafi ya Perezida wa Centrafrique, acunga neza ko nta kintu na kimwe cyahungabanya uyu muyobozi wa mbere mu gihugu.

Ati “Twe tugendera kuri gahunda y’umuyobozi. Amasaha yose, hafi nka 24 yose tuba turi kumwe na we, yaba ku biro, aho ajya n’aho aba tuba turi kumwe na we.”

Aka kazi ntikoroshye, ariko abagakora bagakorana ubwitange, umunsi ku wundi bagafashwa n’imyitozo baba barahawe ibategura kwigobotora imbogamizi zose bahura nazo.

Ati “Mba ndi inyuma ye nk’umuntu wa kabiri, hari umunyarwanda wundi dukorana, njye mba ndi inyuma ye cyane [...] Umunsi bampaye izi nshingano, numvaga ari ibintu bigoye ariko kubera amasomo twahawe, tuba twarigishijwe, ubumenyi tuba tubufite.”

Urugendo rwe, rusa nk’urwa Lt Yvonne Mutesi winjiye mu gisirikare mu 2016. Yize amasomo y’ibanze ya gisirikare, ayarangije yiga andi ya ‘Cadet’ ayarangiza mu 2023.

Mu nshingano ze mu basirikare b’u Rwanda bari mu Butumwa bwa Loni, harimo kurinda Madamu wa Perezida wa Repubulika. Twamusanze ku biro bya Tina Marguerite Touadéra, Madamu wa Perezida Touadéra.

Lt Mutesi abyuka buri munsi Saa kumi n’imwe, akitegura ajya mu kazi. Gahunda y’umunsi ayimenya bitewe n’ibyo umuyobozi we amubwiye, bitewe n’ibyo arakora ku munsi.

Kurinda Umukuru w’Igihugu ni zimwe mu nshingano zikomeye ku rwego rw’umutekano, zisaba ubwitange no kuba maso mu buryo bukomeye, ababishinzwe birinda ko hagira ikintu cyose kiba ku muyobozi nk’uwo w’ikirenga mu gihugu.

Ati “Akazi kanjye ntigasa mu minsi [yose], ngakora bitewe na gahunda za ‘First Lady’ ariko uko byagenda kose, mba ngomba kujya mu kazi mbere y’uko abyuka cyangwa se yitegura, ntegura akazi mbere y’uko ambwira gahunda ze.”

Nta mbogamizi n’imwe yigeze ahurira na yo mu kazi ke zishingiye ku kuba ari umukobwa, ahubwo asobanura ko amasomo yahawe mu gisirikare no kumva ko afite ubushobozi bungana n’ubwa basaza be bituma akora neza ashize amanga.

Ati “Imbogamizi ntazo [...] Kubana n’abantu tubana na bo n’umuco wabo, umuco tubasanganye ni wo tugerageza kugenderaho kandi tukawushobora kugira ngo twisanishe na bo. Bitewe n’amahungurwa tuba twarahawe, nta mbogamizi.”

Agira inama barumuna be b’abakobwa ko bakwiriye gukorera igihugu, “kuko ni byiza nta kintu kigoye, kandi bitera n’ishema.”

Lt Marie Ingabire na we uri mu barinda Umugore wa Perezida Touadéra avuga ko abakobwa bakwiriye gutinyuka bakumva ko bajya mu gisirikare bagatanga umusanzu wabo kandi akazi kakagenda neza.

Ati “Urugero ni twe, [abandi bakobwa] batinyuke kuko natwe twarabishoboye. Na bo nabashishikariza ko ari ibintu byoroshye baza tugakorera igihugu cyacu.”

Ingabo z’u Rwanda zarinze Perezida Catherine Samba-Panza wayoboye igihugu kuva mu 2014 kugera mu 2016 na Perezida Faustin-Archange Touadéra wagiye ku butegetsi muri Werurwe 2016.

Lt. Elisée Nkurikiyineza urinda Perezida Touadéra yavuze ko bibateye ishema nk'Ingabo z'u Rwanda kurinda abayobozi bakuru
Lt Yvonne Mutesi yasabye abakobwa kwitinyuka bakumva ko gukorera igihugu nta mvune zibamo
Lt. Marie Ingabire yavuze ko amasomo bahawe atuma nta mbogamizi bahura na zo
Abasirikare b'u Rwanda baba bari ku marembo ya Palais de la Renaissance

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages