Ambasaderi Rusoke yahavuye akomereza mu gikorwa cyiswe ‘Uganda Night’ cyabereye kuri Ambasade y’icyo gihugu mu Rwanda, kigamije kumenyekanisha ubukerarugendo n’umuco wa Uganda.
Rusoke yavuze ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) utewe ishema n’imyiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu bihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), igiye kubera mu Rwanda, cyane ko Uganda iri mu bihugu bizitabira.
Ati “Twe nk’abanyamuryango ba EAC, dushimishijwe n’imyiteguro n’ibikorwaremezo bihari mu rwego rwo kwitegura CHOGM. Mwaduteye ishema natwe turi hano kugira ngo tubashyigikire.”
Yavuze ko kwakira inama nini nk’iyi ari ikintu cy’ingenzi ku bukungu bw’u Rwanda na cyane ko ruzakira abashyitsi benshi.
Ati “Hazakirwa abashyitsi ba hafi n’aba kure kandi bazana inyungu nyinshi, ibi ni byo twifuza kubyaza umusaruro kugira ngo abantu baje [bashobore] gusura ibihugu byacu.”
Rusoke yaje mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi bikomeje kuzahura umubano wari warabaye mu mubi guhera mu myaka itanu ishize.
Yavuze ko igikorwa cya ‘Uganda Night’ atari icya Uganda gusa ahubwo ari icy’impande zombi.
Ati “Ni ijoro ryo guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda na Uganda, ni ijoro ryo kumenyekanisha ibigize ubukerarugendo [bw’ibihugu byombi].”
Ambasaderi Rusoke kandi yagaragaje ko hari amahirwe adasanzwe y’imikoranire hagati y’u Rwanda na Uganda mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Yashimangiye ko mu bijyanye no gukomeza kubaka imibanire myiza, kuba ‘Uganda Night’ yabereye mu Rwanda, ari ikindi kimenyetso cyerekana ko ibihugu byombi bikomeje gushyira hamwe mu kubaka umubano urambye.
Ati “Bisobanuye ko iki ari igihe cyo kuba turi kumwe, tugendera hamwe. Turakeneranye kuko imibanire yacu ifite akamaro kandi ifite imizi mu mateka, iri mu maraso yacu.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Monique Mukaruliza, yashimangiye ko ibihugu byombi bikwiriye kubyaza umusaruro amahirwe y’uko bituranye, avuga ko Leta y’u Rwanda yishimiye iki gikorwa.
Ati “Twabyakiriye neza kuko Uganda ni igihugu duturanye kandi ni abavandimwe. Kuba bateguye igikorwa cyo kwerekana ibyo Uganda ifite mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’umuco wabo, ni ibintu tubona bifite agaciro kandi mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba turabona ari ibintu bikwiriye kujya bikorwa, ibihugu byombi bikabikora, bigahuriza hamwe kugira ngo byerekane ibikorwa bihari abakerarugendo bashobora gusura.”
Yakomeje avuga ko ibi bikorwa bishimangirwa “n’imishinga twagezeho yo kugira Visa imwe ku bakerarugendo. Umukerarugendo ubonye Visa y’ubukerarugendo muri aka Karere kacu, ashobora kuza mu Rwanda, akajya Uganda na Kenya. Twumva ari ibintu dukwiriye gushyira hamwe kugira ngo twamamaze [ubukerarugendo bwacu] kandi twese byatugirira akamaro.”
‘Uganda Night’ ni igikorwa cyari kigamije kwerekana ibikorwa by’ubukerarugendo bigaragara muri Uganda, binyuze mu kwerekana umuco wa Uganda, ibyiza nyaburanga by’icyo gihugu n’ibindi, amahirwe y’ishoramari ari mu rwego rw’ubukerarugendo muri Uganda n’ibindi.
Hamuritswe kandi ikirango gishya cy’ubukerugendo bwa Uganda cyiswe “Explore Uganda – the Pearl of Africa.”
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abafite ishoramari mu bukerarugendo baturutse mu bihugu byombi, bagira igihe cyo kuganira ku buryo bashobora gukorana.
Abayobozi batandukanye na bo bari bitabiriye iki gikorwa, by’umwihariko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abashyitsi bategereje kwitabira Inama ya CHOGM.
Amafoto: Shumbusho Djasiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!