Amb Karega atangaje ibi mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba mu mubano w’Igihugu cye na Repubulika Ihaniranira Demokarasi ya Congo, biturutse ku kuba iki gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.

Ni ibirego byamaze gufata indi ntera kugeza n’aho Abayobozi bo muri Congo n’abaturage b’iki gihugu bumvikana mu mvugo yibasira u Rwanda n’abayobozi barwo, aho babagaragaza nk’intandaro y’ibibazo byose igihugu cyabo gifite.

Iyi myumvire n’imvugo kandi biherutse kugaragazwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwo yari yitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku Bukungu, World Economic Forum.

Tshisekedi yeretse abari bitabiriye iyi nama ko umutekano muke ubarizwa mu karere, inkomoko yawo ari u Rwanda, imvugo n’ubundi isanzwe ikoreshwa ku banyapolitiki ba Congo mu kumvikanisha ko kuba batagera ku iterambere arirwo rubitera.

Abinyujije kuri Twitter, Amb. Karega yavuze ko izi mbaraga RDC ikoresha mu gusiga icyasha u Rwanda zatanga umusaruro iramutse izikoresheje mu byubaka.

Ati “Imbaraga n’ikiguzi gishyirwa ku bwinshi n’abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo gusebya u Rwanda, byaba byiza zikoreshejwe mu kubaka amahoro n’ubwiyunge, mu kuvugurura uburezi, kugeza amazi meza ku baturage n’ibindi.”

Amb. Karega atangaje ibi mu gihe na we ari mu bayobozi b’u Rwanda bagiye bibasirwa n’Abanye-Congo mu mvugo zibiba urwango.

Muri Kamena mu 2022 ubwo ibibabo by’umubano mubi byatangiraga gututumba ndetse imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda ikomeje gushyirwamo imbaraga n’Abanye-Congo, Amb Karega yavuze ko abaturage b’iki gihugu bakwiye kwicara bagatanga ibitekerezo n’imbaraga bigamije gufasha inzego z’ubuyobozi gukemura ikibazo cy’umutekano muke aho gushyira ibibazo ku bihugu by’abaturanyi.

Ambasaderi Karega yavuze ko nta kintu gifatika Leta ya Congo iheraho ishinja u Rwanda gushyigikira M23 uretse kubona imbaraga uyu mutwe ufite ikumva ko nta handi wazikura.

Yavuze ko icyo u Rwanda rushyigikiye ari uko hakomeza inzira y’ibiganiro igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Baganira urwicyekwe ruveho, tujye mu bikorwa by’ubufatanye, twese duharanire ko amahoro arambye yaboneka mu Burasirazuba bwa Congo.”

Mu Ukwakira mu 2022 nibwo Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuye muri icyo gihugu nyuma yo guhabwa amasaha 48 na Leta ya Congo, kubera umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuba mubi.

Uwo mwanzuro ni umwe mu yafashwe n’Inama Nkuru ya gisirikare mu gicuku cyo ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2022, yateranye yiga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo. Yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

Ambasaderi Vincent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  yasabye abayobozi b’iki gihugu gukoresha imbaraga n’ubushake bashyira mu gusebya u Rwanda mu kubaka igihugu cyabo no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge
Ambasaderi Vincent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye abayobozi b’iki gihugu gukoresha imbaraga n’ubushake bashyira mu gusebya u Rwanda mu kubaka igihugu cyabo no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge