00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hongerewe imbaraga mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Afurika y’Uburasirazuba

Yanditswe na

Hatangimana Phlbert

Kuya 1 November 2014 saa 07:32
Yasuwe :

Abagize Inteko zishinga Amategeko mu bihugu bigize Akarere k’uburasirazuba bwa Afurika, hamwe n’intwaro za bo, ni imbaraga nshya ziyongereye ku zisanzwe mu gukumira ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byateza umutekano muke.
Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe nyuma yo kuganira ku buryo Iterabwoba n’Umutekano muke bibangamira bikomeye ukwishyira hamwe haba mu by’ubukungu, n’ibya Politiki mu muryango w’ibihugu bigize Akarere k’uburasirazuba bwa Afurika, mu nama y’iminsi ibiri yiswe “Nanyuki VIII”, (…)

Abagize Inteko zishinga Amategeko mu bihugu bigize Akarere k’uburasirazuba bwa Afurika, hamwe n’intwaro za bo, ni imbaraga nshya ziyongereye ku zisanzwe mu gukumira ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byateza umutekano muke.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe nyuma yo kuganira ku buryo Iterabwoba n’Umutekano muke bibangamira bikomeye ukwishyira hamwe haba mu by’ubukungu, n’ibya Politiki mu muryango w’ibihugu bigize Akarere k’uburasirazuba bwa Afurika, mu nama y’iminsi ibiri yiswe “Nanyuki VIII”, yari iteraniye i Kigali.

Nyuma yo kuganira ku buryo Ibikorwa by’Iterabwoba n’umutekano muke ari imbogamizi, banaganiriye ku ruhare rw’Inteko zishinga Amategeko mu kurwanya no gukumira ibyo bikorwa, aho bagaragarijwe ko urwo rugamba rutagomba guharirwa inzego zimwe.

Aha ni ho bahereye bafata umwanzuro wo guhaguruka bakava mu kuganira gusa, ahubwo bakajya mu bikorwa.

Aganira na IGIHE, Senateri Odette Nyiramirimo yagize ati: “Nyuma y’umunsi wa mbere w’iyi nama twiyemeje guhaguruka, tukava muri discutions (ibiganiro) gusa, ahubwo tukinjira mu rugamba nyirizina, tukarwanya ibikorwa by’iterabwoba, n’ibindi byose bihungabanya umutekano.”

Abajije uburyo ibyo bizakorwamo n’intwaro bazifashisha, Odette Nyiramirimo yagize ati: “Nk’inshingano yacu ya mbere, tuzashyiraho amategeko, dutange ibitekerezo, dufatanye n’izindi nzego dukumire ibyo bikorwa. Intwaro nta zindi ni abaturage badutumye kubahagararira.”

Bumwe mu buryo bwo gukoresha nk’uko byanatanzweho inama na Bernard Makuza Perezida w’Inteko ishinga Amategeko Umutwe wa Sena mu Rwanda, ni ugushishikariza urubyiruko rwo muri aka Karere ka Afurika y’uburasirazuba no kurufasha kwishyira hamwe.

Abagize Inteko zishinga Amategeko mu Karere k’uburasirazuba bwa Afurika bagiriwe inama yo kwigira kuri Ethiopia mu gucunga umutekano no gukumira ibitero by’iterabwoba, aho bagaragarijwe ko iki gihugu cyashoboraga kuba cyaragabweho ibitero n’umutwe wa Al Shabab, ariko kuba abaturage bose bahora bari maso, bakagaragaza buri muntu wese babonye batazi cyangwa batazi ikimugenza.

Imipaka hagati y’ibihugu, gutunga intwaro nto mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, byiyongera ku mitwe yitwaza intwaro, ni bimwe mu byagaragajwe nk’intandaro y’umutekano muke muri aka karere.

Iyi nama y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali, yahuje Abagize Inteko zishinga Amategeko mu bihugu bigize Umuryango w’Uburasirazuba bwa Afurika, ari byo Tanzania, u Kenya, u Burundi, Uganda n’u Rwanda, ariko mu byaganiriweho hakaba harimo n’ibireba Soudan y’epfo, Somalia n’Akarere k’ibiyaga bigari kose, ndetse n’ihembe rya Afurika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages