Tariki 7 Ugushyingo 2018, imvura ikomeye yaguye mu karere ka Nyagatare ishyira hasi Urusengero rwitwa Good Foundation ruherereye mu Murenge wa Nyagatare, abantu babiri bitaba Imana, abagera kuri 18 barimo na Pasiteri barakomereka, batanu bakomeretse mu buryo bukomeye.
Aba bose bari mu masengesho yok u manywa. Abantu bagera kuri 45 nibo basengaga muri ayo masaha.
Abapfuye ni umugabo w’imyaka 73 witwaga Augustine Rusirasi n’umugore w’imyaka 33 witwaga Oliva Murungi.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe Claudien, yavuze ko igenzura bakoze rigaragaza ko kubaka uru rusengero byakozwe mu buryo butari bwiza, iyi ikaba ari n’imbarutso yo kugwa.
Ati “Ibikoresho byubatse urusengero ntabwo byari bikomeye, inkingi zagombaga gufata uru rusengero nazo ntizari zikomeye ndetse n’izari zirimo ntabwo zari zikomeye ku buryo zashoboraga gufata iyo nyubako, icyo nicyo kibazo twasanze cyateye iriya mpanuka.”
“Ubona ko batakoresheje ibikoresho bihagije na fer à béton ntabwo zari zihagije ku buryo zafata iyo nyubako. Mu by’ukuri abantu bubaka insengero uzanga badashaka inzobere nziza mu bintu by’imyubakire kubera amafaranga make baba bafite, ni uko insengero zagiye zubakwa hirya no hino mu gihugu.”
Ibi uyu muyobozi avuga binashimangirwa n’uko tariki ya 22 Nzeri 2013, abantu batandatu bitabye Imana bagwiriwe n’urusengero rwagushijwe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, yaguye mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera.
Ubwo aba bantu bari mu rusengero, umuyaga waraje uhita ujyana igisenge, igikuta kimwe cyo hejuru y’imiryango kigwa ku bari basigayemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko bagiranye inama n’abapasiteri bababwira ko bagomba kureba insengero zabo uko zikomeye, kandi hashyizweho itsinda rigomba kureba ubuziranenge bwazo.
Uyu muyaga n’imvura byashenye kandi izindi nzu zibarirwa muri 38 muri aka gace.
Intara y’Iburasirazuba ikunze kwibasirwa cyane n’umuyaga uvanze n’imvura, bigaterwa n’uko aka gace karangwamo ibiti bike bishobora gukumira umuyaga.
























TANGA IGITEKEREZO