Perezida Abbas wahawe ijambo mu nama ya 27 y’Abakuru b’ibihugu bigize AU iteraniye i Kigali, igihugu cye kiri muri uyu muryango nk’indorerezi ariko ahagarara yemye avuga ko ubumwe bw’ibihugu bwa Afurika bushobora gufasha igihugu cye kwigobotora Israel.
Uguhangana kwa Palestine na Israel gushobora gukomereza muri Afurika, kuko Israel nayo iheruka gusaba kuza muri AU nk’indorerezi, ndetse ibihugu nka Kenya na Ethiopia byaragaragaje ko byiteguye kuyishyigikira, igasubirana umwanya yatakaje mu 2002.
Mu ijambo rye kuri iki Cyumweru, Perezida Abbas yabanje gushimira Perezida Kagame, ku iterambere agejeje ku Rwanda nyuma y’imyaka 22 Jenoside ihagaritswe.
Ati “Ndifuza gushima iterambere twabonye kuva twagera muri iki gihugu cyiza, igikorwa cya mbere nakoze ejo nkigera muri iki gihugu ni ugusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, no guha icyubahiro abaturage bababaye bikomeye, kandi ndifuza no gushimira Perezida Paul Kagame ku mbaraga yakoresheje n’ubushishozi mu gusigasira amahoro na demokarasi muri iki gihugu.”
Yakomeje agira ati “Turifuza kubashimira mwese, kandi turaha agaciro ubutumire mwatugeneye nk’ubuhamya bushimangira umubano w’amateka ukomeje guhuza leta z’uyu mugabane na Palestine, kandi twizeye ko ubumwe bwanyu buzakomeza gufasha abaturage ba Palestine gusubirana ubwigenge n’ukutavogerwa”.
Perezida Abbas yavuze ko abaturage ba Palestine nabo bakeneye kuva mu myaka 68 bamaze mu buribwe bukomeye, bagashyira iherezo ku myaka 49 Israel yigaruriye igice cya Palestine, ibintu byashyize mu buhunzi abanyapalestine basaga miliyoni esheshatu.
Yavuze ko abatuye Palestine bifuza amahoro n’abaturanyi binyuze mu nzira z’amahoro, hagashyirwa mu bikorwa ibyemezo mpuzamahanga n’amabwiriza yo guhana amahoro.
Ati “Gusa ntibizashoboka mu gihe Israel ikiri ku butaka bw’igihugu cyacu kuva mu 1967. Israel ikomeje ubukoloni ku butaka bwacu, kandi Israel igomba kubihagarika, igahagarika ibikorwa byayo no kurenga ku masezerano yemejwe.”
Yakomeje agira ati “Israel yitwara nk’igihugu kiri hejuru y’amategeko mpuzamahanga, igakomeza kubaka inkuta ndende, gufunga ibihumbi by’abanyapalestine, Israel igomba kubaha ahantu hatagatifu ku bakirisitu n’abasilamu. Ibi bikorwa bya Israel byose binyuranye n’amategeko kandi birashyira urubyiruko rwacu ahantu hatari icyizere na gicye.”
Perezida Abbas yavuze ko hari ibihugu byagiye bigerageza kugarura amahoro muri ako gace birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Bufaransa, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, n’ibindi, ariko ntacyo biratanga.
Yavuze ko hari n’indi nama yabereye mu Bufaransa mu minsi ishize, ashima ubushake bw’icyo gihugu mu gushaka igisubizo hagati y’ibihugu byombi.
Yakomeje agira ati “Ibikorwa byose by’amahoro bigomba gushingira ku byemezo mpuzamahanga, gahunda z’amahoro zigomba gusaba ko hakurwaho burundu ubukoloni. Turasaba ko mudufasha nk’ibihugu bishyize hamwe, mu gushyigikira gahunda y’u Bufaransa, mu gushakira umuti ayo makimbirane.”
Palestine yiteguye gukomeza gufatanya na Afurika
Perezida Abbas yashimye ubushake bw’abayobozi b’ibihugu bya Afurika mu gushaka umugabane wivugira, ufite amahoro, iterambere n’ubwuzuzanye hagati y’abaturage bawo na leta ziwugize bijyanye n’icyerekezo 2063, mu guharanira amahoro n’umutekano, kurwanya iterabwoba, gushaka iterambere no guteza imbere umugore.
Ati “Twiteguye gufatanya namwe muri izo nzego zose kuko dufite ubunararibonye kandi bushobora kutugirira akamaro twese, bijyanye na politiki y’ubufatanye dufitanye n’uyu mugabane. Hari nk’ibyo twakoze na Amerika y’Epfo, mu bijyanye n’iterambere, ikoranabuhanga mu buhinzi n’ibindi.”
Perezida Abbas yavuze ko ikigo gishinzwe ubutwerenane muri Palestine cyiteguye kugirana inama na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo harebwe inzego zashyirwamo imbaraga mu bufatanye, ngo Afurika irusheho kuba umugabane ukomeye.



















TANGA IGITEKEREZO