Ni amasezerano arebana no guhererekanya abanyabyaha, ubufatanye mu birebana n’amategeko, itangazamakuru n’itumanaho, uruyiruko na Siporo, ubukerarugendo n’ubuzima, uburezi n’umuco, ibirebana n’imfungwa n’abagororwa, uburinganire, abana n’abagore n’imicungire y’amazi.
Minisitiri Hailemariam Desalegn yavuze ko hari byinshi Ethiopia ishobora kwigira ku Rwanda nko mu nzego z’ubuhinzi no kubyaza umusaruro ubutaka.
Yagize ati “Ni igihugu kiri gutera imbere cyane muri Afurika kandi bikagera no ku baturage b’u Rwanda, hari umusaruro uri kubyarwa na gahunda guverinoma yashyizeho, icya mbere ni ukuzigira uko ziteye kuko ari nabyo bituma u Rwanda rutera imbere.”
Yakomoje ku iterambere ry’icyaro n’impinduka zigenda zikorwa mu buhinzi , avuga ko hari ukwigiranaho mu bintu byagiye bishoboka muri iki gihugu nko kubaka imidugudu y’icyitegererezo.
Aha yashingiye ku rugendo yakoze ku munsi w’ejo ubwo yasuraga imidugudu y’icyitegererezo ya Ntebe na Kitazigurwa muri Rwamagana ndetse n’amaterasi y’indinganire yabonye i Gicumbi kuri uyu wa Gatanu, avuga ko byamweretse ko hari byinshi bashobora kwiga no mu kubyaza umusaruro ubutaka.
Perezida Kagame yashimye ubufatanye buri hagati y’ibi bihugu, avuga ko hari ukureba aho ibihugu byombi byafatanya n’ubwo kureba ikintu cyakwibandwaho hagati y’u Rwanda na Ethiopia bigoye “kuko buri kintu cyose kirihutirwa.”
Yagize ati “Kwiga ni ikintu kimwe, kandi ugakomeza ukareba imbere aho ugana, ni ikintu cy’ingenzi. Ni ukureba uko twazamura ubukungu bwacu, iterambere ryacu, kandi ku neza y’abaturage bacu.”
Perezida Kagame yashimye uburyo Ethiopia iri kwitwara neza mu bukungu ku buryo muri iyi myaka yari ikirangaje ibindi imbere, kandi ngo si ibintu byabayeho nk’impanuka.
Mu masezerano yasinywe, Intumwa nkuru ya leta ya Ethiopia na mugenzi we w’u Rwanda, Johnston Businge, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’amategeko, amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha n’amasezerano y’ubufatanye mu birebana n’imfungwa n’abagororwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yashyize umukono ku masezerano arebana n’itumanaho, isakazamakuru n’itangazamakuru; Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias na Mugenzi wa Ethiopia bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana n’uburezi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Ethiopia na Minisitiri ushinzwe uburinganire n’iterambere, Nyirasafari Esperance bo bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana n’uburinganire, abagore n’abana; naho Minisitiri w’umuco n’ubukerarugendo muri Ethiopia ashyira umukono ku masezerano hamwe na Minisitiri w’Umuco na siporo mu Rwanda, Uwacu Julienne, y’ubufatanye mu birebana n’umuco.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yasinye hamwe na Minisitiri w’umuco n’ubukerarugendo muri Ethiopia, amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukerarugendo; Minisitiri w’urubyiruko na siporo muri Ethiopia asinya ku yandi masezerano na Minisitiri Uwacu Julienne, y’ubufatanye mu bijyanye n’urubyiruko na Siporo.
Minisitiri w’Ubuzima muri Ethiopia yasinyanye n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubuzima, naho Minisitiri ushinzwe amazi n’amashanyarazi muri Ethiopia hamwe na Minisitiri w’ubuhinzi mu Rwanda, Dr Gerardine Mukeshimana, bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye no kubungabunga umutungo w’amazi.
Umubano w’u Rwanda na Ethiopia watangiye mu 1978 ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade i Addis Ababa, ubu ibihugu bikaba bifatanya mu nzego nyinshi zirimo igisirikare, serivisi zo mu kirere no kongera ubushobozi bw’abakozi mu nzego zitandukanye.
Mu myaka ibiri ishize, ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Ethiopia bwageze kuri miliyoni $2.1, ndetse ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kikaba cyaranditse ibigo bitatu byo muri Ethiopia bifite ishoramari rya miliyoni $7.
Kuri uyu mugoroba kandi nibwo Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn yafunguye Ambasade ya Ethiopia mu Rwanda.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO