Mu Karere ka Ruhango hahembwe abakobwa 54, Huye hahembwa 80, Gakenke 32, Rubavu 34, Nyagatare 17.
Muri ibyo birori, harimo abashyitsi bakuru bari bahagarariye Jeannette Kagame Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, aho mu Ruhango yari ahagarariwe na Olivier Rwamukwaya, i Huye ari Geraldine Mukeshimana, Rubavu yari Ndimubanzi Patrick, Gakenke yari Minisitiri Judith Uwizeye, Nyagatare ari Minisitiri Valentine Rugwabiza.
Abashyitsi bakuru bari bahagarariye Jeannette Kagame, bibukije ko Imbuto Foundation yashinzwe mu 2005 hagamijwe guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, ashishikarizwa kandi ashyigikirwa ngo arusheho gutsinda neza mu ishuri.
Kuva icyo gihe, abakobwa 3,800 bamaze gushimirwa uburyo batsinze neza, mu buryo bwo gukora ubukangurambaga mu babyeyi, abarimu, Sosiyete Sivili, abayobozi mu nzego z’ibanze, n’abahungu gusenyera umugozi umwe mu gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Muri ubwo bukangurambaga, Imbuto Foundation ihemba abakobwa basaga 400 mu gihugu hose buri mwaka mu byiciro bikurikira: Umukobwa watsinze neza kurusha abandi mu bizamini bisoza amashuri abanza muri buri Murenge, Umukobwa watsinze neza kurusha abandi mu bizamini bisoza icyiciro rusange muri buri Karere n’abakobwa 5 batsinze neza kurusha abandi mu bisoza amashuri yisumbuye muri buri Ntara.
Bimwe mu byo bahembwa harimo ibikoresho by’ishuri, amahugurwa ku ikoranabuhanga ndetse n’amafaranga yo gufungura Konti kugirango babashe gutangira kwizigamira.
Abasoje amashuri yisumbuye bahabwa na Mudasobwa zigendana (Laptop) kuri buri wese ndetse n’amahugurwa y’ingenzi ku Ikoranabuhanga hagamijwe guha umwana w’umukobwa ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga nk’abagiye gukomeza amashuri ya bo ya Kaminuza, ayo mahugurwa akaba amaze guhabwa abagera ku 156.
Hambere abakobwa bahuraga n’inzitizi zishingiye ku mibereho rusange, ku bukungu no ku muco, zatumaga badahabwa uburezi nk’uko babugombwa, ariko ubutumwa bwatangiwe mu bitangazamakuru, abagore babaye icyitegererezo, ibitekerezo bihwitura, ubukangurambaga mu baturage bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, REB, Tumba College of Technology na One UN, bakuyeho izo mbogamizi.
Imbuto Foundation iyobowe na Jeannette Kagame, ikaba irimo gukora ubukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ku nshuro ya 10, aho uyu mwaka bwatangiye kuwa 8 Werurwe (ku munsi mpuzamahanga wahariwe Umugore), bukazakomeza kugeza ku mpera z’uku kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO