00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuto Foundation yahembye abakobwa 80 bahize abandi mu bizamini bya leta (Amafoto)

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 26 March 2018 saa 07:52
Yasuwe :

Umuryango Imbuto Foundation wahembye abana b’abakobwa 80 bahize abandi mu bizamini bya leta bo mu Ntara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba, Umujyi wa Kigali n’Uburasirazuba.

Kuva mu 2005, Madamu Jeannette Kagame yatangije gahunda yo guhemba abakobwa batsinda neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’icyiciro cy’amashuri yisumbuye kugira ngo bibere abandi urugero.

Abahembwa bakiri mu mashuri yisumbuye, Imbuto Foundation ikomeza kubakurikirana aho bashinga amatsinda y’Inkubito z’Icyeza hirya no hino aho baba bari.

Ku nshuro ya 13, iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Muhanga ku itariki ya 8 Werurwe, cyakomereje muri Gakenke ku wa 26 Werurwe, kikazasorezwa muri Nyamagabe ku wa 27 Werurwe 2018.

Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine, wari umushyitsi mukuru yasabye abo bana kuzakomeza kuba Inkubito z’Icyeza no kurushaho kwigirira icyizere mu mibereho yabo.

Yagize ati “Mwigirire icyizere, mwirinde irari kuko ejo hanyu ni heza, uwihanganye amira ibinoze kandi kwihangana ni cyo kintu cya mbere gituma umuntu abasha kugera ku cyo ashaka.”

Yabasabye kwiga bafite intego zo guteza imbere igihugu, anabashishikariza gukunda amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro.

Yagize ati “Turabasaba ngo mu kwiga kwanyu, ntimukige mutekereza ko muzajya gukora mu mirenge cyangwa mu turere, ahubwo mwige mutekereza guhanga udushya no kuvumbura ku buryo muzateza imbere ibyakorewe mu Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko kuva mu 2005 hamaze guhembwa abakobwa benshi kandi byanatanze umusaruro.

Yagize ati “Mu myaka 13 ishize twashoboye guhemba abakobwa barenga 4600. Bamwe muri bo bamaze kubona akazi, abandi bakomeje amashuri bajya muri kaminuza ariko icyiza ni uko abo twagiye duhemba binjiye mu muryango w’abakora neza ku ishuri kandi bashobora no kubera abandi urugero rwiza.”

Mu mashuri abanza, Imbuto Foundation ihemba umwana umwe muri buri murenge, akaba ari mu cyiciro cya mbere mu manota aba yatsindiyeho kandi akaba afite ‘aggregate’ itarenze 15.

Mu cyiciro rusange hahembwa umwe muri buri karere akaba agomba kuba yaratsindiye ku manota atari munsi ya ‘aggregate’ ya 20, naho abasoza amashuri yisumbuye, hahembwa abakobwa batanu muri buri ntara ariko hakitabwa ku mashami bize.

Umurerwa Audrey wiga ku Ishuri ryisumbuye rya Riviera, yavuze ko icyo gihembo kimunejeje ndetse kikaba kimuteye umwete wo kwiga cyane.

Yagize ati “Iki gihembo kiranshimishije, bitumye ngiye kwiga cyane kandi nzakomeza kuba uwa mbere.”

Imbuto Foundation imaze guhemba abakobwa 4665 hatabariwemo abazahembwa uyu mwaka bagera ku 172.

Abakobwa 80 bahize abandi mu bizamini bya leta mu Ntara y'Amajyaruguru
Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine n'Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine
Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine yashyikirije ibihembo abana bahize abandi mu bizamini bya leta by'umwaka w'amashuri wa 2017
Mu bihembo bahabwa harimo na mudasobwa
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Jean Marie Vianey Gatabazi ashyikiriza umwana igihembo
Abana bamaze guhabwa ibihembo
Abayobozi bari kumwe n'abana b'abakobwa bose bahembwe
Itorero ryasusurukije abitabiriye ibirori
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Jean Marie Vianey Gatabazi
Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine yashishiakrije abana b'abakobwa gukomeza kwigirira icyizere bakiga bashyizeho umuhate
Abayobozi babyinanye ikinimba n'abana bahembwe
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwimana Catherine

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages