00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuto Foundation yahembye abakobwa bahize abandi mu bizamini bya Leta (Amafoto)

Yanditswe na Kwigira Issa, Prudence Kwizera
Kuya 16 March 2019 saa 07:47
Yasuwe :

Umuryango Imbuto Foundation, kuri uyu wa Gatandatu wahembye abana b’abakobwa 103 bahize abandi mu bizamini bya leta, barimo 33 baherewe ibihembo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba n’abandi 70 babiherewe mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuva mu 2005 Madamu Jeannette Kagame yatangije gahunda yo guhemba abakobwa batsinda neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye bazwi nk’Inkubito z’Icyeza, kugira ngo bibere abandi urugero.

Kayiranga Lydiane wahaye ubuhamya abakobwa i Nyagatare, yavuze ko yarangije amashuri yisumbuye mu 2009 ari nabwo yabaye Inkubito y’icyeza, arangije umwaka wa mbere muri Kaminuza ahagarika amasomo kubera kubura inguzanyo yo kwiga.

Yagaragaje ko yaje gusubira ku ishuri akarangiza kaminuza ubu akaba afite n’akazi, bityo ko nta we ukwiriye gucika intege.

Yagize ati "Aho ngeze mbikesha byinshi ariko icya mbere ni ugukorana umwete no kugira intego mu buzima. Inama ngira urubyiruko muri rusange ni ugukoresha amahirwe dufite cyane cyane abana b’abakobwa, amahirwe yo kwiga twahawe ntidukwiye kuyapfusha ubusa."

Mwubahamana Louise wahembwe mu basoje amshuri yisumbuye, yavuze ko icyo gihembo kimunejeje, ashimira Madamu Jeanette Kagame kuri gahunda yatangije yo guhemba abana b’abakobwa bitwaye neza mu masomo yabo.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, wari umushyitsi mukuru, yasabye abo bana kuzakomeza kuba Inkubito z’Icyeza no kurushaho kwiga bagatsinda neza no gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo bafatanya muri byose.

Yagize ati ’Impanuro turi guha aba bakobwa, ni ukugira ngo ntibige gusa ahubwo ko bakwiriye kwiga bakanatsinda neza, ikindi turabasaba gufatanya na bagenzi babo kuko ushaka kugera kure afatanya n’abandi."

Mu majyepfo hahembewe 70

Igikorwa cyo guhemba abakobwa bahize abandi cyanabereye mu Karere ka Gisagara, ahahembwe abakobwa 70 babaye indashyikirwa mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye muri 2018.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Uwihanganye Jean de Dieu, yasabye Inkubito z’Icyeza guharanira gukomeza kuba aba mbere mu byiza, birinda icyabasubiza inyuma.

Yagize ati "Ndagira ngo mube icyitegererezo kandi muharanire kugumana iryo kamba; niba baguhembye warangije amashuri abanza bazaguhembe warangije n’icyiciro rusange ndetse n’amashuri yisumbuye."

Uwo munsi waranzwe n’ibirori byo kwishima abahawe ibihembo bagaragaza ko bazakomeza guharanira kuba aba mbere.

Dushimiyimana Dorothée ati "Nahembwe kuko natsinze neza mu mashuri abanza, ubu ndishimye cyane kandi ngiye gukora cyane nshyizeho umwete kugira ngo n’ibihembo by’ubutaha nzabitware. Intego mfite ndifuza kuzaba pasiteri.”

Bamwe mu banyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bernadette i Save ahabereye icyo gikorwa, bavuze ko batewe ishyaka no kuba bakuru babo bahembwe.

Nyiranshimiyimana Yvonne yagize ati "Niga mu mwaka wa kane amateka ubukungu n’ubuvanganzo; icyo nigiye kuri aba bahembwe ni ukwitinyuka no gukorana umurava kugira ngo nzagire aho nigeza ndetse nzaboneke mu bazahembwa ubutaha.”

Muri icyo gikorwa hanagarutswe ku mbogamizi zikizitira abakobwa zigatuma batiga neza, inzego zitandukanye zisabwa kongera ingufu mu kuzikuraho. Muri zo harimo inda zitateguwe ziterwa abangavu, ababyeyi babuza abana kwiga bakabima n’ibikoresho, abana bajya mu biyobyabwenge bigatuma bava mu ishuri n’izindi.

Abiga mu mashuri abanza n’icyiciro rusange bahembwe ibikoresho by’ishuri, bakanahabwa amafaranga 20,000 FRW yo gutangira umuco wo kwizigamira. Abasoje amashuri yisumbuye bahembwe mudasobwa n’amahugurwa y’ikoranabuhanga y’ibyumweru bitatu.

Mu mashuri abanza hahembwa umwana umwe muri buri murenge, akaba ari mu cyiciro cya mbere mu manota aba yatsindiyeho kandi afite impuzandengo y’amanota atarenze 15. Mu cyiciro rusange hahembwa umukobwa umwe muri buri karere, akaba agomba kuba yaratsindiye ku manota atari munsi ya 20.

Mu basoza ayisumbuye hahembwa abakobwa batanu, ni ukuvuga umwe muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali ariko hakitabwa ku mashami bize.

Kuva mu 2005, Imbuto Foundation imaze guhemba abakobwa 4,852 utabariyemo abahembwe muri uyu mwaka.

Amafoto y’iki gikorwa mu Karere ka Nyagatare

Minisitiri Ingabire Paola ashyikiriza igihembo umwe mu bakobwa batsinze neza
Akanyamuneza kari kose ubwo hatangwaga ibihembo
Abahembwe beretswe ko ibihembo bitangwa ari iby'ukuri
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Mufulukye Fred ashyikiriza ibihembo umwe mu batsinze neza
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyo guhemba Inkubito z'Icyeza
Bamwe mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa
Kayiranga Lydiane yasabye abakobwa kudapfusha ubusa amahirwe bahawe yo kwiga
Minisitiri Paula atanga ibihembo
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye abahembwe kuzakomeza kuba Inkubito z’Icyeza no kurushaho kwiga bagatsinda neza
Abahembwe bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi

Amafoto y’iki gikorwa mu Karere ka Gisagara

Abahawe ibihembo basabwe guharanira kugumana ikamba no kwirinda ibishuko
Abasoje amashuri yisumbuye bahembwe mudasobwa n’amahugurwa y’ikoranabuhanga y’ibyumweru bitatu
Bamwe mu bana b'abakobwa bahwe ibihembo
Bamwe mu banyeshuri bari ahabereye icyo gikorwa bavuze ko batewe ishyaka no kuba bakuru babo bahembwe
Byari ibirori binogeye ijisho
Abahembwe n'abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso
Uwihanganye yasabye Inkubito z’Icyeza guharanira gukomeza kuba aba mbere mu byiza, birinda icyabasubiza inyuma
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome
Wari umunsi w'ibyishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages