00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuto Foundation yatangije gahunda y’isomero kuri bose

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 26 June 2015 saa 10:48
Yasuwe :

Imbuto Foundation yatangije “Library for All”, gahunda igamije guteza imbere umuco wo gusoma hifashishijwe ikoranabuhanga, ikazafasha cyane abakiri bato n’urubyiruko gukunda gusoma.

Isomero kuri bose “Library for All” ni gahunda yateguwe na Imbuto Foundation ku bufatanye na Bloomberg Philanthropies, mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda, wabereye i Kigali mu isomero rusange ry’Igihugu riri ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 26 Kamena 2015, umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Fondation, Diana Gitera, yavuze ko iyi gahunda igamije gukundisha abanyarwanda gusoma.

Yagize ati “Iyi ni gahunda yiyongera ku zindi Imbuto Foundation yatangije mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma. Ntiwatera imbere udasoma. Gukundisha urubyiruko gusoma, ni kimwe mu bizafasha u Rwanda kugera ku iterambere rirambye twifuza nk’abanyarwanda.”

Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko uwabaho adasoma atazigera agira ubumenyi, avuga ko guteza imbere umuco wo gusoma ari inshingano ya buri wese.

Umunyamabangwa wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier, yavuze ko iyi gahunda izatuma abanyarwanda b’ingeri zitandukanye babona ibyo basoma mu buryo buboroheye.

Yagize ati “Hari hasanzwe hari gahunda zitandukanye zo gushishikariza abanyarwanda kugira umuco wo gusoma, iyi gahunda rero igiye kudufasha gufasha abanyeshuri, abarimu ndetse n’ababyeyi kubona byoroshye ibyo basoma.”

Yakomeje avuga ko iyi ‘application’ kuri ubu iri kuboneka kuri telefoni zigendanwa na Ipad, guhera mu kwezi kwa Mutarama 2016 abantu bazajya bashobora gukoresha iyi ‘application’ kuri Laptop cyangwa Desktop, ibi ngo bizafasha abafite inyota yo gusoma kubona ibyo basoma bitabasabye kujya mu masomero asanzwe.

Amasosiyete y’itumanaho nay o yatanze inkunga mu kwimakaza iyi gahunda, kuko abasomyi bazajya bifashisha ‘applications’ za telefoni z’ubuntu, kandi bakajya babasha kubona ibitabo byinshi banyuze kuri “Android”, iyi ikaba ari akandi kamaro ko gukoresha telefoni zigendanwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages