Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’Umuryango Imbuto Foundation, Minisiteri y’ubuzima, amavuriro n’abandi bafatanyabikorwa babo, kuri uyu wa 12 Ukwakira.
Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yavuze ko buzamara amezi abiri, hakorwa ibigamije ’kwita ku mibereho y’abanya-Burera n’abanyarwanda babigizemo uruhare mu kuzamura ibipimo bijyanye n’ubuzima’.
Ati "Buzanibanda ku buzima bw’abana n’ababyeyi, kuboneza urubyaro na gahunda mbonezamikurire y’abana bato."
By’umwihariko Akarere ka Burera, ni kamwe mu duce turimo abakoresha ibiyobyabwenge, bifatwa nk’ibidindiza imibereho n’ubuzima bw’abaturage.
Umutesi ati "Nacyo ni kimwe mu bituma bashobora kwishora mu mibonano mpuzabitsina batabiteganyije cyangwa bakaba byashoboka no gufata ubukungu bwabo bakabujyanamo, aho kugira ngo bazamure imiryango yabo."
Ubu bukangurambaga buvuga ko kuboneza urubyaro ari imyumvire, uburyo bwo kuruboneza bukaba, ubwo kwesa uwo muhigo
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko bwatangiriye i Burera ariko buzakomereza n’ahandi mu Rwanda.
Ati "Ni ukugira ngo duhindure imibare mibi igendanye n’imirire mibi, isuku itameze neza n’inda zitateguwe mu bana batagejeje igihe cyo kubyara."
Akarere ka Burera kavuga ko gafite imibare y’abana bagwingiye bangana na 43%, mu gihe ibarura reheruka gukorwa rya DHS rya 2015, ryerekanye ko mu Rwanda hose bari 38%.
Dr. Gashumba yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu nyigisho zitangirwa mu migoroba y’ababyeyi, hagatangirwa ubutumwa bugaruka ku kwirinda ibyo bibazo.
Ati "Tuzakoresha urubyiruko cyane cyane. Haba mu tugari, mu bigo nderabuzima no mu mavuriro. Tuzongera imbaraga muri gahunda y’ijwi ry’umurwayi, twatangije mu kwezi gushize."
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Habyarimana Jean Baptiste, yavuze ko iyi gahunda "Izabafasha kuzamura ibipimo by’ubuzima, bijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage."
Hazanahugurwa abantu bo mu byiciro bitandukanye mu Rwanda nk’abayobozi b’inzego z’ibanze n’amadini n’abandi, hagamijwe ko bahindura imyumvire.
Nyirabahire Ancille wo mu Murenge wa Cyanika, yabwiye IGIHE ko ubu bukangurambaga ari ingenzi, cyane cyane nk’iwabo hari abantu benshi bakoresha ibiyobyabwenge.
Ati "Nk’aha kubera hegereye umupaka, hari abantu banywa inzoga z’inkorano. Urumva rero ko ni ikibazo kibangamira umutekano w’abaturage n’iterambere. Ikindi, hari abantu batitabira kuboneza urubyaro kuko bafiteho imyumvire itari ukuri, urumva ko iyo gahunda badushyiriyeho izabafasha."
Minani Elias yagize ati "Nyine buzadufasha, cyane cyane ko hari bimwe abaturage tuba dufiteho ubumenyi bucye.... N’abana baterwa inda zitateguwe, batubwiye ko bazigishwa uko babyirinda."



















TANGA IGITEKEREZO