00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbwa 669 zariye abantu mu 2016

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 October 2017 saa 07:18
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yasabye abatunze n’aborora imbwa kuzirinda kuzerera ku gasozi kugira ngo zitarya abantu n’amatungo cyangwa zikabangamira umudendezo wa rubanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ibi bitangajwe mu gihe ko hari imbwa zikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu zizerera ku gasozi kubera ko ba nyirazo batubahiriza amategeko.

Imirenge ya Nduba, Rusororo, Gisozi na Kinyinya y’akarere ka Gasabo ni hamwe mu hakunze kugaragara imbwa zizerera ku gasozi ziteza ibibazo birimo kurya abantu; hakiyongeraho kuba urusaku rwazo rubuza abantu gusinzira neza n’ijoro nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, SSP Valence Muhabwa.

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) igaragaraza ko mu mwaka wa 2016 mu Rwanda habaruwe imbwa 18117. Izakingiwe ni 11375. Izishwe kubera impamvu zitandukanye muri uyu mwaka ni 2870; naho izariye abantu ni 669.

SSP Muhabwa yagize ati “Abantu batari bake bajya batugezaho ibirego bivuga ko imbwa zizerera ndetse n’iz’abaturanyi zibabuza gusinzira bitewe n’urusaku rwazo igihe zimoka. Iyo ikirego twagejejweho ari icy’imbwa z’abaturanyi dusaba ba nyirazo gukemura icyo kibazo, tukabibutsa ko batagomba kubangamira umudendezo w’abandi."

Yavuze ko Polisi ifatanya n’izindi nzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’iy’Ubuzima gukemura ibibazo baterwa n’imbwa zizerera; mu bikorwa hakaba harimo kuzica hakoreshejwe uburyo buteganywa n’amategeko.

Mu kiganiro n’umwe mu batuye Umurenge wa Kinyinya utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati"Muri iyi minsi imbwa z’ibihomora zituma tudasinzira kubera urusaku rwazo. Mu ijoro ziza inyuma y’igipangu zikamoka ku buryo uwari usinziriye ahita akanguka."

Yakomeje agira ati "Usibye urusaku rwazo, njya numva ngo hari n’aho zirya abantu n’amatungo. Turasaba inzego zibishinzwe kuzidukiza kuko zibangamiye ituze n’umudendezo by’abantu muri rusange."

Ushinzwe imirimo y’ubworozi bw’amatungo muri RAB, Dr Isidore Gafarasi Mapendo, yavuze ko buri mbwa yambikwa umushumi ufungirwaho umudari ufite inomero; kandi ko umuntu wese uyitunze agomba kuyikingiza indwara y’ibisazi rimwe buri mwaka.

Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ryo ku wa 18 Ugushyingo 2010 ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu rugo, umutwe waryo wa gatatu, ingingo ya karindwi, rivuga ko mu mijyi, mu nsisiro no mu midugudu, umuntu wese utunze imbwa agomba kubimenyesha Ubuyobozi bwa Polisi bumwegereye cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w’aho atuye.

Ingingo yaryo munani yerekeye amafaranga acibwa ku izerera ry’imbwa ivuga ko mu mijyi ibyemezo byo ku ngingo ya kane n’iya gatanu z’iri teka bikurikizwa ku mbwa zifashwe zizerera uretse ibyerekeye amafaranga ibihumbi bitanu ku munsi yo kuzirinda no kuzigaburira.

Ni mu gihe ingingo ya cyenda ivuga ko imbwa zizerera zitagira ba nyirazo zicwa n’inzego z’ubuvuzi bw’amatungo bubifashijwemo n’inzego za Polisi aho zigaragariye hose.

Ikindi kandi ni uko aho kugira ngo imbwa zigurishwe mu cyamunara cyangwa se zicwe, zishobora guhabwa ibigo bya Leta kugira ngo zikorerweho ubushakashatsi habanje gutangwa uruhushya n’Ubuyobozi bw’Akarere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages