Iyo imbwa yariye umuntu umwe mu Karere cyangwa mu Murenge usanga kitavugwa, zarya babiri ukumva nibwo abantu ndetse n’inzego bireba bahaye agaciro icyo ikibazo.
Mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe imbwa zariye abantu, abana babiri barapfa, mu karere ka Huye naho zishe babiri.
Zimwe mu ngero
Mu karere ka Huye mu Murenge wa Rusatira mu cyumweru gishize izo mbwa zariye abantu basaga 10 babiri barimo umukobwa wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza n’umugore ukuze barapfa, abo biyongera ku bandi zariye na bo bafite ubwoba ko bashobora gupfa. Izo mbwa kandi zivugwaho kurya abo mu Murenge wa Ruhashya.
Muri minsi ishize mu karere ka Karongi abantu 10 barimo abana umunani n’abandi bantu bakuru babiri bariwe n’imbwa mu Mirenge ya Mubuga na Rubengera.
Tariki ya 26 Kanama 2015, imbwa zaturutse mu gishanga cya Kacyiru, zirukankanye abaturage guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zirya abantu umunani.
Mu gihe kitageze ku kwezi muri Mata 2015, abantu 12 bari bamaze kuribwa n’imbwa mu Tugari twa Musamu na Rwoga two mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.
Abenshi bari biganjemo abana b’abanyeshuri bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’itanu na 15, bamwe bavuriwe ku kigo Nderabuzima cya Kigoma, abandi ku Bitaro bya Gitwe.
Tariki ya 25 Mutarama 2015, imbwa zariye abaturage batanu bo mu Tugari twa Bweramvura na Gitinda mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, bahita bajyanwa mu bitaro bya Gitwe.
Mu mpera za 2014, Mu Murenge wa Shyogwe honyine mu karere ka Muhanga, imbwa zariye abantu 14, abana babiri barapfa.
Mu mwaka wa 2013, imbwa z’uwitwa Ndahiro Caleb utuye mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro zafashwe n’ibisazi maze imwe itangira abana batatu bo muri ako gace bacaga mu nzira iri hafi y’aho tariki ya 16 Kamena 2013, mu masaha y’igicamunsi irabamokera kugeza ibariye ku buryo bakomeretse ku maboko.
Bajyanywe ku bitaro bya Masaka. Icyo gihe kandi zari zakamejeje mu Turere rwa Ruhango na Muhanga, aho zaryaga abantu n’amatungo yiganjemo ihene.
Tariki ya 26 Nzeri 2012, abana bane bo mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi bariwe n’imbwa zirindwi zo ku gasozi zibasanze aho bari gukina na bagenzi babo mu ma saa yina z’amanywa.
Inkingo hamwe ziba ingume
Ku bitaro bya Kabutare, umubyeyi aherutse kujyanayo umwana we wariwe n’imbwa asanga nta nkingo zihari. Nyuma yaje kumupfana. Ubuyobozi bw’ibitaro bwatangaje ko ari uburangare bw’umubyeyi utarubahirije ibyo yasabwe.
Nyamara umugore ufite umukobwa wishwe no kuribwa n’izo mbwa yavuze ko yasanze nta nkingo zihari akoherezwa ku bindi bitaro , naho agasanga nta nkingo zihari, nyuma ngo yaje kumara ukwezi bituma umwana we apfa.
Icyo kibazo cyumvikana hirya no hino, bamwe bakavuga ko inkingo zitahora zicaranywe, abandi ngo zirahenda mu gihe abandi bavuga ko ngo zibitswe igihe zishobora kwangirika.
Umukire atunga imbwa, n’umukene bibe uko?
Abifashije bashobora gukingiza imbwa zabo nubwo hari abenshi usanga batabikora n’abatabikozwa, abakene bo wagira ngo ntibibareba, kuko n’ubundi imbwa zabo zijya ibyo zitoratoye hirya no hino mu gasozi.
Imbwa zirya abantu zikomoka he?
Hirya no hino usanga ubuyobozi butangaza ko bugiye guhangana n’ikibazo cy’imbwa zirya abantu. Hamwe ndetse barazitega bakazica, ariko kumenya inkomoko y’izo mbwa na byo usanga ari ihurizo.
Bamwe bati “Ni imbwa zituruka za Kigali, abakire baho bazana mu modoka bakazita iwacu. Abandi bati “zirasa n’izo kwa kanaka bari boroye”, abandi bati ‘ni izo ku gasozi.’
Ku Isi miliyoni z’abantu baribwa n’imbwa buri mwaka, abasaga ibihumbi 270 bitabwaho mu buryo bukomeye, abasaga ibihumbi icyenda bigasaba ko bitabwaho ariko bakavurwa baba kwa muganga.



















TANGA IGITEKEREZO