00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imenyekanishabikorwa rizafasha u Rwanda guhangana mu biciro

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 30 September 2014 saa 04:34
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere abamenyekanishabikorwa (Marketers) bo mu Rwanda bahuriye hamwe baganira ku mbogamizi zikiri mu mwuga wabo n’uburyo zakurwaho hagamijwe guteza imbere ibigo bakorera, no guteza imbere umwuga wabo mu ruhando mpuzamahanga.
Uku guhura kw’abamenyekanishabikorwa kwiswe "Marketers night" kwari kwateguye n’ikigo cy’abamenyekanishabikorwa bo mu karere k’ibiyaga bigari “Kingston marketing Group”. Abamenyekanishabikorwa, abashinzwe kwakira abantu neza mu bigo, abashinzwe itumanaho (…)

Ku nshuro ya mbere abamenyekanishabikorwa (Marketers) bo mu Rwanda bahuriye hamwe baganira ku mbogamizi zikiri mu mwuga wabo n’uburyo zakurwaho hagamijwe guteza imbere ibigo bakorera, no guteza imbere umwuga wabo mu ruhando mpuzamahanga.

Uku guhura kw’abamenyekanishabikorwa kwiswe "Marketers night" kwari kwateguye n’ikigo cy’abamenyekanishabikorwa bo mu karere k’ibiyaga bigari “Kingston marketing Group”. Abamenyekanishabikorwa, abashinzwe kwakira abantu neza mu bigo, abashinzwe itumanaho n’ihererekanyamakuru mu bigo babonye umwanya wo kumenyana no kuganira ku kazi bakora.

Uwari uhagarariye Kingston Marketing Group, Bob Reyman Kabango, yavuze ko intego y’uko guhura kwari ukurebera hamwe uko uyu mwuga watezwa imbere ndetse ukarushaho guhabwa agaciro kuko ari ryo pfundo ry’ubucuruzi mu bigo byose.

Kabango yagize ati “Ikigo kirusha ikindi imenyekanishabikorwa nicyo kigurisha cyane ndetse kigahorana abakiriya. Imwe mu mbogamizi abamenyekanishabikorwa bagaragaza ni agaciro gake gahabwa uru rwego."

Eve Tushabe ukorana n’ikigo "iBlue Concept" akaba n’umwe mu bamenyereye umwuga w’imenyekanishabikorwa, avuga ko abo mu Rwanda bagifite imbogamizi nyinshi, kuko abayobozi b’ibigo batumva agaciro nyako imenyekanishabikorwa rifite mu iterambere ry’ibigo byabo.

Ati “Imenyekanishabikorwa mu Rwanda riracyafite ingufu nke. Usanga ari ibintu bigoranye kugirango wumvishe umuyobozi w’ikigo ko ari urwego rwashyirwamo amafaranga. Ahandi nko muri Kenya usanga habaho n’amahugurwa y’abayobozi bakuru ngo bumve ko bagomba guha agaciro abamenyekanishabikorwa.”
Ibi kandi byagiye binagarukwaho na bamwe mu bamenyekanishabikorwa batanze ibiganiro aho bagaragazaga imbogamizi zikiri mu kumenyekanisha ibikorwa. Icyo usanga bahuriraho ni ukuba ibigo byinshi bitarumva uruhare rw’imenyekanishabikorwa mu iterambere ryabyo.

Umumenyekanishanishabikorwa mu kigo UAE-Exchange Rwanda Ltd, Ntaganzwa Nathan Offodox, avuga ko kutamenyana hagati y’abo nk’abantu basangiye umwuga bituma batabasha no kumenya uko bakuraho imbogamizi bahura nazo. Ati “Umuntu ashobora kuba afite ibicuruzwa byiza ariko kuko nta bantu bazi kubimenyekanisha ntubone abaguzi benshi.”

Kimwe mu bisubizo bagaragaza ni uko bashyiraho ihuriro ry’abamenyekanishabikorwa. Iri huriro rizitwa “Rwanda Association of Marketing Professionals”. Iri huriro rizahuza abakora imenyekanisha bikorwa bose baba abakora ku giti cyabo ndetse n’ibigo bikora gusa uyu mwuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages