00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imfungwa n’abagororwa bashobora kuzakora ibizamini bya Leta uyu mwaka

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 7 October 2014 saa 11:36
Yasuwe :

Ntibyari bisanzwe ko imfungwa n’abagororwa mu Rwanda biga mu ishuri ibijyanye n’integanyanyigisho za Leta, ngo bazakore ikizamini gishobora kubemerera gukomeza amashuri cyangwa kubahesha impamyabumenyi.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ruratangaza ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2014, byitezwe ko abagororwa 11 barangije amasomo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’undi umwe urangije amasomo y’icyiciro rusange (tronc Commun) bazitabira gukora ibizamini bya Leta. (…)

Ntibyari bisanzwe ko imfungwa n’abagororwa mu Rwanda biga mu ishuri ibijyanye n’integanyanyigisho za Leta, ngo bazakore ikizamini gishobora kubemerera gukomeza amashuri cyangwa kubahesha impamyabumenyi.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ruratangaza ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2014, byitezwe ko abagororwa 11 barangije amasomo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’undi umwe urangije amasomo y’icyiciro rusange (tronc Commun) bazitabira gukora ibizamini bya Leta.

Komiseri w’Ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Paul Rwarakabije yabwiye IGIHE ko bari mu biganiro na Minisiteri y’Uburezi ku buryo aba bagororwa bose uko ari 12 bazakora ibizamini bya Leta bagakomeza amashuri yisumbuye .

Abana bafunzwe bagiye guhabwa rugari mu bizamini bya Leta

Rwarakabije yemeza ko iyi gahunda ifite akamaro cyane kuko izaha amahirwe bamwe mu bari muri gereza bakiri bato batagize amahirwe yo gukomeza kwiga ndetse n’abandi bakuze bacikirije amasomo yabo ku mpamvu zo gufungwa cyangwa izindi zitandukanye.

Birashoboka ko umwana ukurikiranira amasomo muri gereza yazarangiza igihano yahawe akayakomereza hanze cyangwa se akavamo afite impamyabumenyi ku buryo yanagira icyo yimarira ageze hanze.

Bivugwa ko kuba gahunda yo kwigisha imfungwa n’abagororwa mu buryo busanzwe itaremezwa neza, ari uko Minisiteri y’Uburezi itarasinyana amasezerano y’ubufatanye na RCS mu rwego rwo kwandikisha imfungwa n’abagororwa bakora ibizamini no guhabwa abarimu bakajya kwigisha bidakozwe n’abacungagereza.

Ubu buryo busanzwe bwo kwigisha bwari butaratangira neza kuko abafunzwe bahabwaga amasomo y’ubumenyi ngiro nko kubaza gusudira, kudoda, kubaka, ubukorikori n’indi myuga yo kubafasha kuziteza imbere.

Umugenzuzi wa Gereza Ushinzwe amadosiye ku rwego rw’igihugu muri RCS, Twambajimana Agustin, yongeyeho ko gahunda yo kwigisha neza izatangirana n’umwaka wa 2015 , imfungwa n’abagororwa bagahabwa amasomo azatuma bahabwa impamyabumenyi hatabayeho gutandukanya abakatiwe n’abatarakatirwa.

Minisiteri y’Uburezi niyemera ubusabe bwa RCS, nta kabuza ko izi mfungwa n’abagororwa bazahita bakora ibizamini by’amashuri abanza n’ayisumbuye nk’abandi bose, kandi ko umwaka utaha bizakomeza no mu bakuze bari mu magereza atandukanye.

Kuri ubu abagororwa n’imfungwa bigishwaga n’abacungagereza, bagenzi babo b’imfungwa n’abagororwa bize ibijyanye no kwigisha kandi babihugukiwemoariko nyuma y’amasezerano na Minisiteri y’Uburezi, abarimu basanzwe bazajya kwigisha muri gereza mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi muri gereza.

Bamwe mu mfungwa n'abagororwa muri Gereza ya Muhanga/ Foto: Umuseke

Iyi gahunda yatangiranye n’umwaka w 2014, hakaba haribanzwe ku bagororwa barikiri bato bari mu kigo Ngororamuco cya Nyagatare cyakira abana batarengeje imyaka 18 y’ubukure.

Bimenyerewe kumvwa mu bihugu bimwe na bimwe aho imfungwa cyangwa abagororwa bahabwa amasomo; mu minsi ishize muri Kenya, Peter Ouko, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) muri Kaminuza yo mu Bwongereza, nyuma y’amasomo yakurikiye muri gahunda y’Iyakure ari muri gereza.

ubumenyi bwari bumenyerewe muri gereza ni imyuga n'ubumenyi ngiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages