00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 1000 basoje amasomo muri IPRC South, bahawe umukoro wo kurwanya ingaruka ziterwa n’amapfa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 March 2017 saa 08:26
Yasuwe :

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo, IPRC South, ryatanze impamyabushobozi ku mfura n’ubuheta baryo, basabwa gutanga umusanzu mu guhindura byinshi muri sosiyete nyarwanda, harimo no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, bashyira mu bikorwa uburyo bugezweho bwo kuhira imyaka mu mirima ndetse babitoza n’abandi.

Abanyeshuri 468 ni bo bashyikirijwe impamyabushobozi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza kuri uyu wa 23 Werurwe 2017, bakaba barize mu gihe cy’imyaka itatu mu mashami y’ikoranabuhanga, ubwubatsi, amashanyarazi n’ibindi.

Abandi bagera kuri 626 na bo bize imyuga bahabwa n’amahugurwa mu gihe cy’umwaka umwe ajyanye n’ubwubatsi, amashanyarazi, gutunganya amazi, kubaza, gusudira, kuhira imyaka, guhingisha imashini, guteka, kwakira abashyitsi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu butumwa bahawe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yagarutse ku musanzu bitezweho mu guteza imbere igihugu no kugikorera, akomoza ku kibazo cy’amapfa yigeze kwibasira abatuye uturere tumwe na tumwe.

Guverineri Mureshyankwano ati “Hano harimo n’abize ibyo kuhira imyaka, ibyo byadufasha cyane, kuko hari ubwo tujya duhura n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe tukagira izuba ryinshi, turizera ko ubumenyi mwahawe buzadufasha kuri icyo kibazo kugira ngo abaturage bacu ntibazahure n’inzara cyangwa bareke guhinga ngo ni uko izuba ryavuye”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yabasabye guhuza ubumenyi n’ubumenyingiro hagamijwe guhanga imirimo no gukemura ibibazo by’abaturage.

Bamwe mu bahawe impamyabumenyi biyemeje ko bagiye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere igihugu, kandi bemeza ko bamaze no kubitangira.

Laurien Mutuyimana yagize ati “Hari abagifite imyumvire bibwira ko umuntu wiga imyuga cyangwa ubumenyingiro aba ari uwananiwe andi masomo, nyamara siko bimeze, nkanjye nkirangiza kwiga muri 2016 nahakuye ubumenyi mubijyanye n’ubwubatsi ku buryo nahise mbona akazi, ubu nubaka ibibuga by’indege”.

Umuyobozi mukuru wa IPRC South, Dr Barnabe Twabagira, yavuze ko amasomo bigisha aba aganisha ku gukemura ibibazo byugarije sosiyete Nyarwanda kandi uretse kuba bigisha abanyeshuri, bafasha n’abaturage kwiteza imbere binyuze mu mahugurwa ku bumenyingiro.

IPRC South yafunguye imiryango mu Kuboza 2012, itahwa ku mugaragaro tariki 27 Kamena 2013. Imfura zayo zasoje amasomo muri 2015, na ho ubuheta buyasoza muri 2016, bose bakaba baherewe icyarimwe impamyabushozi.

Ubuyobozi bw’iri shuri rikuru bwemeza ko 80% by’abaharangije bamaze kubona akazi hirya no hino mu bigo bikomeye, na ho abandi bihangiye imirimo.

Abasoje amasomo basabwe gutanga umusanzu mu guhindura byinshi muri sosiyete nyarwanda
Umuyobozi mukuru wa IPRC South, Dr Barnabe Twabagira, yavuze ko amasomo bigisha aba aganisha ku gukemura ibibazo byugarije sosiyete Nyarwanda
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages