Iri shuri rifite intego zo kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda ubumenyi bugezweho bugamije guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’igihe.
Iherereye mu murenge wa Gashora, Akagali ka Mwendo, umudugudu wa Gaharwa mu Karere ka Bugesera. Yafunguye imiryango mu 2019.
Ni kaminuza iri ku buso bwa hegitari 1 300 ziriho inyubako, imirima ikoresha mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi bijyanye n’amasomo ayitangirwamo. Ni kaminuza iri hagati y’ibiyaga bibiri, icya Kirimbi na Gaharwa.
Abanyeshuri bahabwa ubumenyi bwitezweho kuzabafasha guhangana n’ibibazo byugarije ubuhinzi mu Rwanda, kwihangira umurimo, kongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ibindi.
Abanyeshuri ba RICA bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi burengera ibidukikije (Conservation Agriculture), ariko buri umwe akaba afite icyiciro runaka cy’ubuhinzi yihuguyemo by’umwihariko.
Biga imyaka itatu aho umwaka wa mbere bawumara biga ku bijyanye n’imbogamizi zibasiye urwego rw’ubuhinzi, ubwoko bw’ubutaka, uko bongera umusaruro, kwita ku bihingwa mu mirima n’ibindi.
Umwaka wa kabiri bawumara biga ibijyanye n’ubuhinzi bukorewe mu makoperative ndetse n’ibigo biciriritse, kongerera agaciro ibituruka ku musaruro w’ubuhinzi hanyuma bagahitamo n’ucyiciro runaka kijyanye n’ubuhinzi bagomba kwihuguramo byimbitse, naho umwaka wa gatatu bawumara bimenyereza gushyira mu ngoro ibyo bize.
Uwiga muri RICA ashobora guhitamo kuba inzobere mu bworozi (Animal Production,) cyangwa ubuhinzi (Crop Production), gukoresha imashini mu buhinzi (Mechanization) ndetse no gutunganya ibikomoka ku buhinzi (Food Processing).
Iri shuri rifite abaterankunga barimo Umuherwe w’Umunyamerika Howard G. Buffet ari na we Muyobozi Mukuru w’icyubahiro w’iyi Kaminuza.
Abanyeshuri biga muri RICA bagomba kuba ari Abanyarwanda bafite inyota yo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’ubuhinzi, kuba barasoje amashuri yisumbuye kandi baratsinze neza no kuba bavuga neza Icyongereza.
Buri mwaka hatangazwa igihe cyo kwiyandikisha ku babishaka, abatoranyijwe bagahabwa buruse y’imyaka itatu irimo amafaranga y’ishuri, ubwishingizi, amacumbi n’amafunguro.























Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Mucyo Jean Regis





Ibitekerezo 0