Mu Runana, Bushombe yashakanye na Kankwanzi babyarana abana babiri barimo Obama n’umukobwa witwa Claire.
Ni umuryango ushushanya ubuzima bugoranye mu gace ka Nyarurembo, ariko ukarangwa n’akanyamuneza no guhorana amahoro n’ubwo mu bukungu akenshi uba uhagaze nabi.
Izina niryo muntu, Obama wa Bushombe na Kankwanzi ni umwana utangaje. Mu buzima busanzwe akunda guseka no gusabana, ndetse ni inzobe nka Obama bamwitiriye wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu Runana bagendana n’igihe cyane kuko ubwo Bushombe na Kankwanzi biteguraga kwibaruka umwana wabo wa kabiri, hari hagezweho Barack Obama wari uri kwiyamamariza kuyobora Amerika bituma uyu muhungu wabo wamwita iri zina.
Ubusanzwe yitwa Gihana Bruce, yavutse ku wa 26 Kamena 2006. Aritegura gusoza amashuri abanza muri uyu mwaka. Ni bucura mu muryango w’abana bane, afite ababyeyi bombi.
Ni umwe mu bana bafite impano idashidikanywaho mu ikinamico kuko abamubonye cyangwa bakamwumva akina bihutira kumurambagiza ku buryo ubu akina mu makinamico arenze atatu arimo Urunana, Itetero ya Radio Rwanda no mu Indamutsa mu yitwa Umurunga.
Ababyeyi be bakubwira ko umuhungu wabo atangaje cyane kuko abasha kwisanisha na buri wese, ndetse no gutera urwenya rimwe na rimwe akavuga amagambo bo bita ko amuruta!
Iyo muganira ingingimira ihita ishira! Akubwira iby’amateka, iby’ubukungu, iby’ubuzima busanzwe ariko cyane ukumva afite indoto zo kuzakomatanya gukina amakinamico no kuba umuvumbuzi kabuhariwe.
Yabwiye IGIHE ati”Inzozi mfite mu minsi iri imbere numva nzaba inzobere muri siyansi. Impamvu ni uko nkunda kuvumbura utuntu, wenda nkahindura imikorere y’imiti. Nkafata nka Coartem nkayongerera ubushobozi ku buryo umuntu yajya afata ikinini kimwe ku munsi.”
Uyu mwana niwe wenyine mu muryango w’iwabo ufite impano gukina ikinamico.
Uko yatangiye kugaragaza impano
Obama avuga ko yatangiye akina imikino y’abana mu rusengero, aza kubengukwa n’umwe mu bo basengana muri Betheside Holy Church amuhuza n’abo mu Urunana.
Ati “Nakunze kugaragaza impano yo gukina ikinamico nkiri muto, nakundaga gukina mu rusengero nza kubengukwa n’umwe mu barimu ari nawe wampuje n’abategura Urunana ntangira ntyo. Iyo nakinaga narangazaga benshi, mu rusengero bakankunda cyane.”
Obama avuga ko abasha gutandukanya ubuzima bwe busanzwe no kuba ari umukinnyi, akabasha kubaha ababyeyi be ndetse no kubana n’abavandimwe be neza.
Chaweli Landrada umubyara we yemeza ko ari umwana mwiza kandi usabana na bose kandi akagira ikinyabupfura.
Ubusanzwe yiga mu ishuri ribanza ry’aho umuryango we utuye muri Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Avuga ko abanyeshuri bamwe bigana nawe bajya bamwibeshyaho bakumva ko yabarenze kandi ataribyo.
Ati “Ku ishuri hari abana bamfata bitandukanye, hari ababona ko narenze urugero rw’abana naranahinduye imyitwarire ariko si ko bimeze. Bakwiriye kumva ko ari imigisha nagiriwe.”
Umukinnyi afata nk’icyitegererezo mu Urunana
Obama avuga ko umukinnyi umunyura kurusha abandi mu ikinamico Urunana ari Bushombe bakinana ari se kubera uburyo abasha kwisanisha na buri mwanya wose ahawe gukinamo.
Ati “Umukinnyi dukinana mu Urunana nkumva biranshimishije ni Bushombe kuko mfite byinshi mwigiraho. Cyane ko ari papa wanjye muri iyi kinamico mwigiraho kugendana n’aho umukino ugeze, haba ari igihe cyo kubabara akababara haba hari mu byishimo akishima.”
Anagira inama abandi bana kwitinyuka baba bafite impano bakazerekana kuko nta mubyeyi wakwifuriza umwana we inabi mu gihe abona ko iyo mpano yamugeza kure.
Ntabwo akiri umwana ugoranye
Obama yinjiza amafaranga arenga ibihumbi Magana abiri buri kwezi, akaba ari nayo yifashisha mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi nko kwishyura ishuri n’ibindi nkenerwa.
Nyina Chaweli Landrada ati “Ari ishuri araryiyishyurira kandi yiga ku ishuri ryiza, aba avuye mu kiraka mu Urunana akavuga ati ‘Mama noneho ni ukungurira style’ urumva ko hari ibyamugendagaho byagabanutse mu rugo.”
Agace k’ikinamico yakinnye kakababaza umubyeyi we
Umubyeyi wa Obama mu buzima busanzwe avuga ko hari igihe umwana we ajya akina ikinamico bikamubabaza bitewe n’abo bakinanye cyangwa ibyo yakinnye.
Ati “Hari ikinamico yakinnye mu Indamutsa irambabaza cyane, yarapfushije nyina, abana na se akaza gushaka undi mugore akajya amufata nabi.”
Akomeza avuga ko yayumvishe bikamubabaza akarira kuko uwo mukase bakinanaga yavugaga ko atari umwana, ahubwo we n’undi bakinanye uwo mugore akabita impyisi.
Inama umubyeyi wa Obama aha abandi babyeyi
Chaweli avuga ko ikintu cya mbere ababyeyi bagomba gukora ari ugushyigikira abana babo ndetse ntibakumire abagaragaje impano.
Ati “Ubutumwa naha ababyeyi ni uko bareka abana bakabohoka ndetse bakabibafashamo, impano zabo zikagaragara ndetse bakazikuza.”



















TANGA IGITEKEREZO