Muri iyi gereza habamo abana 52 ariko badafatwa nk’imfungwa ahubwo bahabeshejwe n’uburenganzira bahabwa n’amategeko bwo kurerwa n’ababyeyi babo igihe bakiri bato.
Abafite n’abari munsi y’imyaka itatu babyukira mu irerero bagashyikirizwa ababitabo, bagahabwa ibiribwa n’ibinyobwa, bagakorerwa isuku, bakigishwa nk’uko abandi bana bo mu kiburamwaka bagenzerezwa.
Musayidire Eugenie(umufatanyabikorwa wa Gereza ya Muhanga) ubitaho umunsi ku wundi yavuze ko yitangiye gufasha aba bana ngo babone amahirwe yo kwitabwaho nk’abo mu miryango.
Ati “ Abana iyo bari mu rugo ba nyina babitaho ariko iyo baje hano turafasha tukabakurikirana, tukabatoza uburere. Bafite ibibatunga, ibikinisho…, iyo bamaze gufungura bararyama, babyuka bakanywa amata cyangwa igikoma bakaza gushyikirizwa ababyeyi babo nijoro.”
Aba bana ariko ntibamenya kuvuga neza kuko bavuga ururimi rumwe ndetse ntibazi ibijyanye n’ubuzima bwo hanze. Ntibazi imodoka ndetse kuyinjiramo ni intambara, ababashije kubona inka amabara yayo bayitiranya n’ay’imyambaro (hari nk’abavuga bati ’inka yambaye ikanzu’) n’ibindi.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo ubuyobozi bwa RCS bwatangaje ko bwiyemeje kujya bubafasha bagatemeberezwa hanze ya Gereza kugira ngo barusheho kumenyera ubuzima bwaho.
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Sengabo Hillary, yagize ati “Dushyiraho uburyo butuma umwana abaho adahungabanye, akarerwa bimukwiriye, ntiyirirwe muri gereza imbere ahubwo akirirwa hanze akaza gusubirayo nijoro kugira ngo aryame mu gituza cy’umubyeyi we. Turabatemebereza bakajya hanze, dukora ibishoboka ngo babone ibibakwiriye byose.”
Iyo umwana amaze kugira imyaka itatu atandukanywa na nyina agahabwa umuryango nk’uko Sengabo yakomeje abisobanura.
Ubuyobozi bwa gereza ngo iyo bujya gutanga umwana bubanza kureba aho yoherezwa kandi umubyeyi we n’abamwakira bakabanza kwemeranywa ko nta mpungenge ku bijyanye n’imibereho ye kandi ko haramutse hagize umwana ubura umufata leta yamwitaho.
Ababyeyi b’aba bana bishimira uburere bahabwa bakanagira icyizere ko bazajyanwa mu miryango batarangwaho imyitwarire mibi nk’abakuriye muri gereza.
Gereza z’abagore ziri mu Rwanda zirimo iya Ngoma mu Burasirazuba, iya Nyamagabe mu Majyepfo, iya Kigali na Muhanga ahari umwihariko w’abagore bafite abana cyangwa batwite.
Nta mibare y’abamaze koherezwa mu miryango igaragara bitewe n’isanganya ry’inkongi y’umuriro yibasiye iyi gereza mu 2014 yatumye amadosiye azimira nk’uko ababishinzwe babitangaje.



















TANGA IGITEKEREZO