00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibereho ya Dr Mugesera muri gereza

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 2 May 2013 saa 02:25
Yasuwe :

Dr. Léon Mugesera, woherejwe mu Rwanda kuya 24 Mutarama 2012, ngo aburanishwe n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha bya Jenoside akurikiranweho, amaze iminsi yitaba Urukiko rukuru rwa Kigali rumuburanisha. Ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge buvuga ko Mugesera abayeho neza nta kibazo.
Dore ikiganiro hagati y’umunyamakuru wa IGIHE n’Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge Gahima Rusa.
IGIHE: Mugesera abayeho ate muri 1930 kuva yagezwa mu Rwanda?
Gahima Rusa: Mugesera kuva twamwakira yahawe icyumba (…)

Dr. Léon Mugesera, woherejwe mu Rwanda kuya 24 Mutarama 2012, ngo aburanishwe n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha bya Jenoside akurikiranweho, amaze iminsi yitaba Urukiko rukuru rwa Kigali rumuburanisha. Ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge buvuga ko Mugesera abayeho neza nta kibazo.

Dore ikiganiro hagati y’umunyamakuru wa IGIHE n’Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge Gahima Rusa.

IGIHE: Mugesera abayeho ate muri 1930 kuva yagezwa mu Rwanda?

Gahima Rusa: Mugesera kuva twamwakira yahawe icyumba cye cyihariye, ubwiherero bwe, aho kwiyuhagirira, akabati abikamo imyenda hamwe n’ak’ibikoresho bye bigizwe n’ibitabo. Aryama mu nzitiramibu, akagira n’akuma kica imibu, akivuriza mu bitaro bya King Faisal.

IGIHE: Ku bijyanye no kuburana mu mufasha iki?

Gahima: Mugesera afite mudasobwa (Lap top) imufasha mu kwandika ibijyanye n’urubanza rwe. Afite kandi imashini isohora impapuro ( Printer), ahabwa ibitabo n’amakaramu ndetse n’imodoka ye yihariye imujyana ku rukiko saa mbiri, agatangira urubanza saa mbiri n’igice.

IGIHE: Mugesera yaba arya ibyo kurya nk’iby’abandi bagororwa?

Gahima: Heee! Mugesera arya indyo ye yihariye. Mbere Sina Gerard ni we wari waratsindiye isoko ryo kumugemurira akigera inaha. Ubu isoko rifitwe na company yitwa (Life continents Co), ari na yo ifite kantine hano muri gereza.
Akarusho ku ifunguro rya Mugesera, ni uko ribanza gusuzumwa n’ababishinzwe, kugira ngo barebe ko byaba bidahumanye. Afata ifunguro rya mugitondo, irya saa sita ndetse n’irya ninjoro. Kuri ibyo byose hakiyongeraho amata, amazi n’imbuto.

IGIHE: None se Mugesera yaba yemerewe kuvugana n’imiryango ye kuri telefoni no kwidagadura?

Gahima: Cyane rwose. Agenerwa telefoni yo guhamagara gatatu mu cyumweru, ku wa Gatatu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. Icyo gihe aba avugana n’imiryango yo hanze n’iy’imbere mu gihugu ndetse n’abunganizi be mu by’amategeko. Ntabwo arenza iminota 10 ari kuri telefoni ngendanwa. Ku bijyanye no kwidagadura, Mugesera afite aho akinira hangana na metero 20/20, areba Televiziyo agakurikira na Radiyo. Cyakora ntabwo yemerewe guhabwa (Internet), ikindi ni uko yemerewe gusenga buri cyumweru.

IGIHE: Yaba yemerewe gusurwa?

Gahima: Cyane rwose. Yemerewe gusurwa buri wa Gatanu nk’abandi bose.

IGIHE: Murakoze cyane, kwemera ko tugirana ikiganiro.

Gahima: Murakoze namwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages