Perezida wa Ibuka Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko hari imibiri myinshi yagiye ivanwa ahantu hatandukanye, byaba mbere no mu gihe iki cyorezo cyari kimaze kugera mu gihugu, ariko kugeza ubu itegereje kuba yashyingurwa mu cyubahiro mu gihe iki cyorezo kizaba kirangiye.
Yagize ati “Iyi mibiri yashyizwe ahantu heza hirya no mu gihugu, kugeza igihe icyorezo cya coronavirus kizaba kirangiye ndetse n’ibikorwa bitandukanye bizaba byemewe.”
Yavuze ko mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango yabo, inshuti ndetse n’abarokotse Jenoside bagomba kuba bari muri uyu muhango wo kubashyingura mu cyubahiro.
Ati “Kugeza ubu ibikorwa byo gushyingura ntibigomba kurenza abantu 30, twe ntidushobora gukumira abarokotse Jenoside ngo babe baza guha icyubahiro ababo bakundaga. Tuzategereza kugeza igihe iki cyorezo kizaba kirangiye.”
Muri iyi mibiri itarashyingurwa, 8 500 ni iyavanywe mu Murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, indi yavanwe mu karere ka Nyarugenge na Rubavu.
Biteganyijwe ko indi mibiri irenga ibihumbi bitatu izavanwa mu cyuzi cya Ruramira giherereye mu karere ka Kayonza.



















TANGA IGITEKEREZO