00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibiri y’Abatutsi 862 irimo iyari imaze imyaka 6 muri Cathédrale ya Nyundo yashyinguwe

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 10 June 2017 saa 12:00
Yasuwe :

Imibiri y’Abatutsi 862 barimo abiciwe muri Cathédrale ya Nyundo aho bari bahungiye no mu nkengero zayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya rwuzuye mu Karere ka Rubavu.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Kamena 2017, nibwo imibiri 851 y’Abatutsi yari imaze imyaka itandatu mu cyumba cyatanzwe na Kiliziya Gatolika muri Cathédrale ya Nyundo, aho yashyizwe mu 2011 nyuma y’uko umugezi wa Sebeya wari wangije urwibutso yari iruhukiyemo, yashyizwe mu rwibutso rujyanye n’igihe. Iyi mibiri yiyongereyeho indi 11 iherutse kuboneka mu mirenge itandukanye muri Rubavu.

Ubutumwa bwatangiwe muri uyu muhango bwagarutse ku kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara mu Murenge wa Nyundo.

Murashi Isaie warokokeye ku Nyundo yavuze ko biteye inkeke kubona hari abagifite ingengabitekerezo nyuma y’imyaka 23 u Rwanda ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yaguyemo Abatutsi barenga miliyoni.

Yagize ati “Birababaje kubona hari bamwe mu bishe Abatutsi muri Jenoside bakigaragaza uburakari. Ubuyobozi budufashe kuko ingengabitekerezo iri ku Nyundo irarenze kandi twe twaravuze twarananiwe.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ijambo ry’ihumure agaragaza ko u Rwanda rufite ubutegetsi burengera abanyagihugu kandi ko abafite ingengabitekerezo bazabiryozwa.

Yagize ati “Leta y’abicanyi yavuyeho ubu hariho ubuyobozi burengera Abanyarwanda. Nimureke tubisigasire kuko niko gaciro ku Munyarwanda. Turabizeza ko abafite ingengabitekerezo bazabiryozwa.”

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Iterambere ry’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Munyeshyaka Vincent, yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo yakomerekeje benshi ariko hari icyizere gikomeye ko ibyabaye bitazongera.

Yagize ati “Amateka twanyuzemo ni igisebo ariko ni ayacu kandi yararangiye ubu turi mu ishyaka ryo kubaho no kwiteza imbere. Turi hano guha agaciro abacu kandi ndabizeza ko ibyabaye bitazongera.”

Urwibutso rushya rwashyinguwemo imibiri 862 mu Karere ka Rubavu rwuzuye rutwaye miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imibiri 851 y’Abatutsi yari imaze imyaka itandatu mu cyumba cyatanzwe na Kiliziya Gatolika muri Cathédrale ya Nyundo
Yahashyizwe mu 2011 nyuma y’uko umugezi wa Sebeya wari wangije urwibutso yari iruhukiyemo
Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro mu buryo butazatuma yangirika
Bafashe umwanya wo kunamira Abatutsi 862 barimo abiciwe muri Cathédrale ya Nyundo aho bari bahungiye no mu nkengero zayo muri Mata 1994
Imibiri y’Abatutsi 862 irimo iyari imaze imyaka itandatu muri Cathédrale ya Nyundo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya
Murashi Isaie warokokeye ku Nyundo yavuze ko biteye inkeke kubona hari abagifite ingengabitekerezo nyuma y’imyaka 23
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jérémie ageza ubutumwa ku bitabiriye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro Abatutsi bahowe uko bavutse
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Iterambere ry’Abaturage muri MINALOC, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko Jenoside itazongera ukundi
Uhereye iburyo: Munyeshyaka Vincent; Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Jean Damascène Bizimana bumva ubutumwa bwatangiwe muri uyu muhango
Meya Sinamenye Jérémie na ba Musenyeri Habiyambere Alexis na Mwumvaneza Anaclet bitabiriye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 862 y'Abatutsi bazize jenoside
Urwibutso rushya rwashyinguwemo imibiri 862 rwuzuye rutwaye miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages