Kuba hakiri imibiri yabazize Jenoside itaragaragazwa ngo ishyingurwe ni ikindi gikomere kubarokotseJenoside yakorewe abatutsi nk’uko byemejwe na Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Uwamariya Odette.
Guverineri Uwamariya yagarutse kuri aya magambo ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ku rwibutso rwo ku Murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma.
Guverineri Uwamariya yashimangiye ko kuba hari abantu batavuga ahajugunywe imibili y’abazize Jenoside itarashyingurwa neza bituma bikomeza kubera igikomere ku babo bababuze.
Bityo yongeyeho ko mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abazi ahajugunwe iyo mibili bacengerwa na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’ivanjili igakomeza kwigishwa abantu bakabohoka bakavuga ukuri ntacyo bishisha.
Yagize ati” Ni ikibazo kitari muri Murama, Rukira cyangwa muri Ngoma gusa. Iki kintu umuntu utacyumva ngo kimukomange ku mutima ni ikindi gikomere afite, nkaba nsaba bivuye kumutima ntanubiguhatiye ko hari uburyo bwinshi wahagaragaza.”
Guverineri Uwamariya yakomeje asaba ko binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda no mu butumwa bwigishwa, abantu bagira ubutwari bakavuga aho inzirakarengane zajugunywe muri Jenoside, kugirango imibiri ya bo ishyingurwe neza.
Mukayiranga Gloriose wavuze mu izina ry’abarokotse muri Jenoside yakorewe abatutsi, yagize icyo asaba abayobozi agira ati “ Turasaba ubuyobozi gukomeza kudukorera ubukangurambaga tukamenya aho abacu bose bajugunywe tukabashyingura mu cyubahiro.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukira, rushyinguwemo imibili igera ku 2462 y’abazize Jenoside.
Ibindi bibazo byagaragajwe abarokotse bagifite birimo iby’amasambu abana bambuwe bitarakemuka, abangirije imitungo muri Jenoside batishyura, n’urwibutso rutaravugururwa ngo rube rwiza kurushaho.



















TANGA IGITEKEREZO