Iyo mibiri yashyinguwe mu cyubahiro kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ugushingo 2020, yabonetse ubwo hakorwaga ibikorwa bitandukanye birimo ubwubatsi n’ubuhinzi.
Bamwe mu bafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro bavuze ko bibaruhuye ku mutima kuko bazi aho baruhukiye.
Umurungi Mireille ati “Tubihaye agaciro cyane kuba tubaherekeje mu cyubahiro kuko twabishatse igihe kinini, rero turashima Imana ko byakunze, n’ubwo tubabaye, twarize igihe kinini, tubashije kuruhuka kuko byibura tuzi aho tubasize, tubashyinguye mu cyubahiro.”
Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodat, yanenze abakomeje kwimana amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kandi bayazi.
Ati “Ni n’umwanya mwiza wo kugaya abadatanga amakuru kugira ngo aho imibiri aho yaba iri hose yajugunywe ibe yabasha gushyingurwa koko abantu bakomeze bajye muri urwo rugendo rwo kwiyubaka.”
Yavuze ko iyo imibiri y’abishwe muri Jenoside ibonetse igashyingurwa mu cyubahiro bifasha abiciwe kuruhuka ku mutima.
Depite Uwamariya Veneranda yavuze ko kuba hari imibiri iboneka ari uko hari gukorwa ibikorwa bitandukanye kandi hari abari bazi aho yajugunywe ari imbogamizi ikomeye ku bumwe n’ubwiyunge.
Ati “Ndagira ngo nongere mbabwire, bafite amajwi abiri, rimwe ribabwira ngo bivuge irindi ngo ntubivuge ariko ndagira ngo mbabwire ngo bumvire ijwi ribabwira ko bagomba gutanga amakuru kugira ngo imibiri y’abishwe muri Jenoside ibashe gushyingurwa mu cyubahiro.”
Muri uyu mwaka wa 2020 mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, honyine habonetse imibiri igera ku 100 ubwo hasizwaga ahazubakwa amashuri, mu gihe nta muntu wari warigeze ayitangaho amakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!