00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyerekezo cya Minisitiri Dr Utumatwishima ku guteza imbere ubuhanzi (Video)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 24 December 2023 saa 12:57
Yasuwe :

Hashize iminsi mike Minisiteri y’Urubyiruko yongerewe inshingano, ihabwa no kureberera ubuhanzi bwari busanzwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE). Ni Impinduka zigamije guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 14 Ukuboza 2023 cyatumye iyari Minisiteri y’Urubyiruko, ihindurirwa izina yitwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ibyo kwitega muri izi nshingano nshya zo kureberera abahanzi.

IGIHE: Kuba Ubuhanzi bwarashyizwe muri Minisiteri muyoboye bivuze iki?

Minisitiri Utumatwishima: Icyiza kirimo gitandukanye ni uko benshi mu bahanzi ari urubyiruko. Bityo bazabona amahirwe ku zindi gahunda z’urubyiruko zitari gusa iz’ubuhanzi. Ku buryo niba dufite gahunda zigamije gushishikariza urubyiruko kwizigamira cyangwa se gushora imari mu mishinga no gutangiza ubucuruzi runaka n’abahanzi ntibazasigara inyuma nabo tugomba kuba turi kumwe. Abahanzi bakuru bizaborohera gushishikariza urubyiruko gahunda za Leta no gusaba urubyiruko kwitabira ibikorwa by’abahanzi.

Muzakorana mute n’abahanzi?

Twaje gusanga ikintu cyose ari ubuhanzi. Rero ubuhanzi burimo ibyiciro byinshi; hari ababyinnyi, abaririmbyi, abashushanya, abanyabugeni, abanditsi b’ibitabo, abadozi, abamurika imideli byose ni ubuhanzi. Turi hafi kuzatumira abahanzi bose kugira ngo twumvikane uko tuzakorana. Abantu bose biyumvamo ubuhanzi hano ni iwabo.

Murateganya gukora iki kugira ngo umwuga w’ubuhanzi ubesheho abawukora kandi neza?

Tuzahura na za federasiyo zabo dutangire gutekereza ku cyerekezo dushaka kujyamo. Tuzumvikana ubuhanzi twifuza mu myaka itanu ku buryo buba ubuhanzi bwinjiriza igihugu kandi butunze nyirabwo. Turashaka kugira ihuriro rizajya ridufasha kumenya icyakorwa kugira ngo ubuhanzi butere imbere.

Ikindi tuzareba ibikorwaremezo bihari kugira ngo byorohere abahanzi. Ku buryo dushobora kubona abafatanyabikorwa batwubakira ibikenewe bijyanye n’ibihe tugezemo.

Buriya gukora ibintu utize biravuna. Tuzaganira n’abo bireba ku buryo abahanzi bakora ibyo bazi kandi bikabatunga.

Ni iki usaba abahanzi n’ibyamamare muri gahunda ya Tunyweless?

Icya mbere abahanzi n’abandi bazwi cyane babanze banyweless (banywe inzoga nke). Aho bahuriye banezerewe bari kwiyakira babyibuke kuko abahanzi bafite akantu keza twe tutagira, abahanzi ni ibyamamare, rero ni babe bandebereho.

Igihugu gikeneye urubyiruko runywa gake ariko rutifunze. Kuzivaho hari igihe bitashoboka ariko ibyo gusinda si iby’i Rwanda.

Ni kenshi usanga umuhanzi afite izina ariko akagorwa no kubyaza umusaruro ubwamamare bitewe no kubura ubumenyi bw’ibanze.

Aha rero Minisiteri ishinzwe abahanzi izahibanda ikorane n’abafatanyabikorwa mu guhugura abahanzi no kubafasha kumenya amahirwe igihugu kibagenera agamije kwiteza imbere.

Reba ikiganiro na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages