00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihanda ya metero 4500 no kwakira abanyacyubahiro 200: Ibishya ku kibuga cy’indege cy’i Bugesera

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 23 October 2025 saa 01:11
Yasuwe :

Imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya giherereye mu Bugesera, irarimbanyije kugira ngo 2027/2028 izarangire gitangiye gukoreshwa ubundi u Rwanda rwinjire mu kindi cyiciro cyisumbuye mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege izarangira mu 2027. Icyiciro cya mbere nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka, na ho icyiciro cya kabiri kikazuzura mu 2032, aho kizaba gishobora kwakira abantu miliyoni 14 ku mwaka.

Uyu mushinga uzarangira mu 2028 uhaye akazi abarenga 6000 ndetse unagire uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’abawuturiye.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera cyatangiye kubakwa na Leta y’u Rwanda mu 2017, nyuma hiyongeramo ubufatanye na Qatar Airways bituma hanozwa inyigo yo kucyagura. Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege, Jules Ndenga, aherutse gutangaza ko u Rwanda ruri gukora uko rushoboye kugira ngo rube igicumbi cy’umwikorezi bwo mu kirere, ndetse n’urugero rw’ibishoboka rw’uburyo bene ubu bwikorezi bugezweho ndetse bufite ikoranabuhambaye bushoboka.

Ubwo yari mu nama yiga ku guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere iherutse kubera mu Rwanda yagize ati “Dufatanyije na Leta ya Qatar, u Rwanda ruri gushora hafi miliyari 2$ mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali. Kizatanga serivisi zo ku rwego mpuzamahanga haba mu kirere no ku butaka ari na ko kizaba cyinjiriza igihugu.”

Ibilometero bine by’imihanda mu bigira iki kibuga umwihariko

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Bugesera ni kimwe mu bizaba bigezweho, kizaba gikoreshwa miliyoni umunani kikanyuzwaho imizigo y’ibihumbi 150 ku mwaka.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cy’i Bugesera, kiri kubakwa ku buso bwa hegitari 900. Hazubakwa inyubako y’ibanze yifashishwa n’abagenzi bagiye gukora ingendo. Izubakwa ku buso nwa metero kare ibihumbi 130 cyangwa hegitari 13.

Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera kizubakwa kuri hegitari 900

Ni inyubako izakoreshwaho ibyuma bipima toni zirenga ibihumbi 10. Ni yo nyubako ya mbere mu Rwanda ikoreshejweho ibyuma bingana uko.

Izaba ifite inzira 14 zitwikiriye (zijya kumera nk’ubuvumo) zigeza abagenzi ku ndege ako kanya zibakuye kuri ya nyubako y’ibanze yo ku kibuga cy’indege.

Kizaba gifite ibikorwaremezo bigezweho byifashishwa mu kugenzura ibikapu by’abagenzi bizwi nka ‘Baggage Handling System’.

Ibyo bikorwaremezo bizaba bifite ubushobozi bwo kugenzura ibikapu 600 by’abagiye gufatira indege kuri iki kibuga cyangwa abavuye mu bindi bice bagisorejeho urugendo.

Kizaba gifite ubushobozi kandi bwo kugenzura ibikapu 1062 by’abagenzi bava mu ndege bakomeje urugendo (transit) mu gihe abagenzi baba babaye benshi ku kibuga.

Ni imibare igaragaza uburyo iki kibuga cyahawe ubushobozi bwo guhangana n’akavuyo k’abantu benshi bakeneye serivisi bikagabanya no gutinda.

Ku gice cyahariwe imizigo, mu Ikibuga cy’Indege cy’i Bugesera hagenwe ubuso bungana na meterokare 26.550. Hazafasha iki kibuga kizajya kinyuzwaho toni 150 ku mwaka.

Kizaba gifite imihanda ingana n’ibilometero 4,5. Ni imihanda minini cyane ku buryo iki kibuga cyakoreshwa n’indege nini nka Airbus A380 cyangwa Boeing 747 nta kibazo igize kabone nubwo haba hari mu bihe by’ubushyuhe bukabije cyangwa ifite imizigo myinshi.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cy’i Bugesera kizaba gishobora kwakira indege zifite amababa maremare kugeza kuri metero 80 nka Airbus A380.

Bigaragazwa ko iki kibuga kizaba kigezweho ku buryo n’iyo ikirere cyaba kitameze neza hari nk’ibihu n’izindi mbogamizi, hashyizweho uburyo bwafasha umupilote kuyigusha neza kabone n’iyo yaba ageze mu ntera ya metero 30 uvuye hasi.

Ni intera nini cyane kuko ikibuga gifite imihanda miremire cyane ni icya Qamdo Bamda cyo mu misozi ya Tibet mu Bushinwa. Ni ikibuga gifite imihanda ingana na metero 5.500. Bisobanuye ko icy’i Bugesera kiyisumbyaho metero 1000 gusa.

Impamvu ni uko Tibet ifatwa nk’igisenge cy’Isi iri ku butumburuke bugera kuri metero 4500. Biba bisaba ko indege ikenera imihanda miremire kugira ngo iguruke kuko umwuka waho uba ari muke.

Imihanda y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera isumba imihanda y’ibibuga bikomeye nka Duba Dubai International Airport ifite cyangwa Los Angeles International Airport ifite imihanda ireshya na metero 4000.

Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera cyagenewe imihanda ingana na metero 4500

Mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cy’i Bugesera kandi hateganyijwe n’umwanya abagenzi binjira cyangwa basohokera mu ndege umwe uba uri hafi y’inyubako y’ingenzi bakoresha.

Hashyizweho parikingi imwe yagenewe indege nini cyane nka Airbus A380. Uyu mwanya kandi wahawe uburyo bugezweho ushobora kugirwa munini cyangwa ukagabanywamo ibice byakwiramo indege nto

Muri iki kibuga hateguwe parikingi zindi esheshatu zishobora kujyamo indege nini ariko zidafite umubyimba munini nka Boeing 777, 787, Airbus A350.

Hateguwe kandi n’undi mwanya ushobora gukoreshwa n’indege yindi mu gihe ahandi haba huzuye.

Iki kibuga kandi cyateguriwe inyubako zihariye zigezweho zagenewe abanyacyubahiro ku rwego rwa perezida. Ni inyubako y’amagorofa abiri iri ku buso bwa metero kare 6590. Ifite ubushobozi bwo kwakira abanyacyubahiro 200 icyarimwe.

Hagenewe kandi iminara ifasha mu kugenzura indege zihaguruka, izigwa n’iziri ku kibuga yubatse ku buso bwa metero kare 3.800 ifite uburebure bwa metero 56 z’uburebure ifite ‘niveau’ zirindwi.

Nko ku bindi bikorwaremezo byose kuri iki kibuga hateguwe inyubako zagenewe kurwanya inkongi yatunguka aho ari ho hose.

Ni inyubako zitangirwamo izo serivisi, nk’amakamyo azimya inkongi n’abazikoresha n’abagenewe gutabara abari mu byago. Zifasha kandi mu gihe indege yaba igize ikibazo cyangwa impanuka.

Hateganyijwe inyubako zubatse ku buso bwa metero kare 3200. Hategurwa ahantu hane aho amakamyo azimya inkongi n’izindi modoka zagenewe ubutabazi ziparikwa ziteguye gutabara.

Mu buryo bwo gucunga umutekano hagenewe n’inyubako za polisi ziri ku buso bwa metero kare 3000 na zo zifite ‘niveau eshatu’.

Hateguwe n’inyubako zagenewe kurwanya iterabwoba ziri ku buso bwa metero kare 2200 na zo zifite ‘niveau’ ebyiri.

Imibare igaragaza ko mu gutunganya ikibuga cy’Indege cya Kigali cy’i Bugesera, ubutaka bubarirwa muri metero kibe miliyoni 21 buzavanwa mu mwanya wabwo.

Hazakoreshwa béton ingana na metero kibe ibihumbi 190, ingana n’ibilo hafi ibihumbi 456, bizifashishwa mu kubaka imihanda y’ingege, inyubako zitandukanye n’ibindi.

Hazakoreshwa ibyuma bifite toni ibihumbi 32 harimo ibingana na toni ibihumbi 10 bizifashishwa mu kubaka inzu y’ibanze ikoreshwa n’abagenzi.

Imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera igeze kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages