Aba bakozi bashya basoje amahugurwa arebana no kudoda, barimo abaturuka mu miryango itishoboye, abakobwa babyariye iwabo n’abandi b’amikoro make bari abashomeri.
Bari bamaze amezi atandatu bahugurwa muri gahunda yatangijwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro yo kwigira ku murimo iterwa inkunga na Banki y’Isi mu Rwanda ikaba imaze gutorezwamo abasaga ibihumbi 25 kuva yatangira.
Bamwe muri aba babwiye IGIHE ko biteguye kubyaza umusaruro amahirwe babonye yo guhabwa ubumenyi n’akazi nk’uko Mukanzabakurana Olive unafite ubumuga bw’ingingo yabigarutseho.
Ati “Ntabwo biba byoroshye ariko na none ubushake ni bwo bushobozi. Nta kintu umuntu ufite ingingo zose yakora twebwe tutakora. Uru ruganda nakoreyemo amahugurwa dukora ibintu bitandukanye kandi narabikoze. Ndashimira Perezida wa Repubulika waduhaye agaciro akatuvana hahandi abantu baduhishaga. Ubu ngiye gukorera uru ruganda ariko mfite intego yo gutera imbere nkaba natangira kwikorera.”
Mugenzi we Ntakiyimana Zachée yavuze ko bahuguwe n’uruganda C&D Rwanda Ltd ubwo yari umushomeri bityo ko ubumenyi yahawe bugiye kumufasha kwiteza imbere.
Ati “Nagezemo bahera kuri zeru ntazi kudoda ariko ubu nsigaye nidodera imyenda yose. Nizera ko bizagira aho binkura n’aho bingeza kubera ko umuntu ufite ubumenyingiro ashobora kubukoresha akorera abandi ariko ashobora no kwikorera. Uko bisa kose ndagira itandukaniro rikomeye n’uko nari meze mbere kuko nari umushomeri.”
Umukozi wavuze mu izina rya bagenzi be, yagaragaje ko hari byinshi bize bigiye kubafasha kwiteza imbere. Yashimye Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwigira ku murimo ndetse n’ubuyobozi bw’uruganda C&D rwabahuguye rukaba rubahaye n’akazi.
Umushoramari akaba na nyir’uruganda C&D rukorera i Masoro mu cyanya cyahariwe inganda, Gordon Gu, yabwiye IGIHE ko yiteguye guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda.
Ati “Kugeza ubu dukoresha abakozi barenga ibihumbi bine, ariko twifuza gutanga akazi ku barenga ibihumbi birindwi kandi b’Abanyarwanda mu rwego rwo guhanga imirimo dufatanyije na guverinoma y’u Rwanda. Twifuza guteza imbere Made in Rwanda kubera ko 90% by’ibyo dukora byoherezwa mu mahanga by’umwihariko ku mugabane w’u Burayi.”
Yasabye abakozi bashya gushyiramo umuhate no gukora cyane kuko yifuza ko uru ruganda ruzaba urw’Abanyarwanda kandi rukabagirira umumaro ukomeye mu guhindura imibereho yabo ya buri munsi.
Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, ‘Rwanda TVET Board’, ushinzwe kubakira urubyiruko ubushobozi, Renzaho Jean Damascène, yavuze ko gahunda yo kwigira ku murimo imaze imyaka irenga itatu itangijwe iri gutanga umusaruro ukomeye.
Ati “Dufatanya n’abikorera kubera ko nubwo aba banyeshuri baba bamaze amezi atandatu bihugura baba bakora ibifasha ikigo bari gukoreramo tukabafasha mu bintu bitandukanye. Uko tugenda tumenya abantu bize ibintu runaka nibwo tugira urwego rw’abikorera rukomeye.”
Yashishikarije urwego rw’Abikorera kugira uruhare mu guteza imbere gahunda yo gukorera ku murimo mu Rwanda kuko itanga umusaruro mu kongerera ubumenyi ngiro urubyiruko mu ngeri zinyuranye no guharanira iterambere ry’igihugu.
U Rwanda ruteganya ko mu 2024, abanyeshuri bagera kuri 60% bazaba bakurikirana amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro kandi abagera kuri 86% by’abazajya barangiza muri aya mashuri bakwiye kuzajya babona akazi bitarenze amezi atandatu.























Ibitekerezo 0