U Rwanda na Alibaba bifitanye amasezerano yo guteza imbere ubucuruzi bukorerwa kuri internet, by’umwihariko ubwambukiranya imipaka (E Commerce Cross border Trade).
Ni amasezerano arimo n’ingingo yo kohereza abanyeshuri kwiga mu Bushinwa, mu Ishuri ry’Ubucuruzi rwa Alibaba ryo muri Hangzhou Normal University, binyuze mu Nama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda, HEC.
Aboherezwa kwiga ni abanyeshuri batoranywa binyuze mu buryo buhuriweho na HEC na Alibaba, aho abujuje ibisabwa bakoreshwa ibizamini bya nyuma n’Itsinda ry’abakozi ba Alibaba, abatsinze akaba aribo bakomeza.
Binyuze muri iyi gahunda, abanyeshuri 55 b’Abanyarwanda ubu bari kwiga amasomo ajyanye no guteza imbere no kubakira ubushobozi ubucuruzi bwo kuri internet, barimo 19 bari mu Bushinwa kugeza ubu.
Aberekeje mu Bushinwa ni 33 bari mu byiciro bitatu, bakabaye bari kwiga mu Bushinwa ariko bakomwe mu nkokora na Covid-19, bituma amasomo yabo bayatangira bifashishije ikoranabuhanga.
Bagaragaje ko mu gihe gito bamaze biga ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet, babonye icyuho kiri muri ubu bucuruzi mu Rwanda.
Kabanyana Melissa Muvunyi yavuze ko usanga abantu benshi batizera ubucuruzi bwo kuri internet, kandi ihuza abantu benshi.
Ati "Ntekereza ko impamvu abantu batizera ari uko baba barahuye n’ibitujuje ubuziranenge, ariko umuntu ukoresha internet atanze ibicuruzwa byiza kandi ku giciro cyiza, abantu bashobora kubyizera."
Mugenzi we Kwizera Gilbert wiga mu mwaka wa gatatu, yavuze ko uretse no kuba abantu batizera ubucuruzi bwo kuri internet, hari icyakorwa kugira ngo bishakirwe igisubizo.
Ati “Ikibazo mu Rwanda ahantu kiri ni uko abantu batarabasha kwizera ababikora, uburyo izo mbuga zihari na zo zikoreshwa haracyarimo imbogamizi. Igisubizo rero ntiwavuga ko ari ikintu kimwe ugiye gusubiza, ahubwo mbona byazaba ko usuzuma no kugenzura uruhererekane rw’ibikorwa bikorerwa kuri internet."
Aba banyeshuri bagaragaza ko ubwo bazaba bamaze kwiga bazazana ibisubizo kuri ibi bibazo byugarije ubucuruzi bwo kuri internet mu Rwanda, ndetse n’ibindi bisubizo iterambere ry’ikoranabuhanga rizaba ryifuza mu koroshya ubucuruzi.
Aba banyeshuri biga mu Bushinwa kuri buruse ya Alibaba, ndetse n’amafaranga yo kubatunga Leta ibatangira 50%, andi agatangwa na Alibaba.
Ikindi Leta ibamenyera ni amafaranga y’urugendo, cyane ko icyo basabwa ari ukugera mu Bushinwa bakiga ubundi bakavoma ubumenyi bwo guteza imbere igihugu mu ikoranabuhanga nk’urubyiruko.






Ibitekerezo 0