Kuva UMWALIMU SACCO n’UMURENGE SACCO byasinya amasezerano y’ubufatanye, abarimu bemeza ko baruhutse ingendo ndende bakoraga bajya gushaka serivisi z’UMWALIMU SACCO zakoreraga mu turere gusa.
Amasezerano yashyizweho umukono muri Nyakanga 2012, yamanuye serivisi za Umwalimu Sacco, izivana mu turere, izishyira mu UMURENGE SACCO, hari hagamijwe korohereza abarimu ingendo, no kubagabanyiriza imirongo bahoraga batonze imbere y’amashami ya Umwalimu SACCO yabonekaga ku turere gusa.
Nk’uko Dusabirane Aimable Ushinzwe Ibikorwa mu Umwalimu Sacco abitangaza, ngo guhuza ibikorwa hagati y’iyi bigo by’imari byanabakuye ku nkeke zo gushyiraho amashami menshi dore ko binahenze.
Yagize ati « Akarere k’ubu ni kagari cyane, iyo byageraga guhemba abarimu, byasabaga gushyiraho Guichet Mobile bitewe n’imiterere y’uturere. Byaratuvunaga, bikanaduhenda, bikanatubabaza kuko nta n’ubwo ikibazo cyabaga gikemutse, kuko bitabuzaga abarimu kuba benshi imbere y’amagishe. »
Mu ntangiriro ngo iyi gahunda yatangiranye n’igerageza ku Mirenge Sacco 10 y’icyitegerezo mu 2012, ubu iyi gahunda yageze ku Mirenge Sacco 300 mu gihugu.
Dusabirane ati «Twahuguye abakozi ba buri Murenge Sacco, twemera kubishyurira itumanaho rya Internet. Ubu imirenge tudakorana idakoresha ikoranabuhanga kubera kutagira ingufu z’amashanyarazi. »
Abarimu bahamya ko kuva Imirenge Sacco yatangira gukorana na Umwalimu Sacco, yabarinze imirongo n’izindi mbogamizi zaterwaga no gukorana na Umwalimu Sacco gusa.
Umwarimu mu mashuri abanza mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma agira ati “Mbere twajyaga I Musamvu (Kibungo), kandi tugasangayo abandi benshi bavuye mu yindi mirenge. Ukahirirwa umunsi wose ugataha bwije. Ubu iyo nabonye ubutumwa ko amafaranga yanjye yageze kuri konti nyarukira ku Murenge mu karuhuko, nta mwanya mpamara kuko mpitira kwa Gerant, akanyakira nkahita ngaruka mu kazi.”
Abayobozi b’ibigo nabo bishimiye iyi gahunda kuko yagabanije impushya za hato na hato, kandi ugiye akamara umunsi kuko agiye kure.
Nkubiri Francois, umuyobozi w’ishuri mu karere ka Gicumbi yagize ati “Mu gihe cy’ihemba buri munsi ntihaburaga batatu (3) basaba impushya, ariko ubu nugiye ntarenza iminota 30 kuko ari hirya aha. Ubu ugenda ni ukeneye inguzanyo nini, kuko ku Murenge Sacco barabahemba bakanabaha inguzanyo yishyurwa mu kwezi kumwe.”
Furaha Emilienne, umucungamutungo ku Murenge Sacco wa Busanze mu karere ka Nyaruguru, avuga ko iyi gahunda yatumye abarimu babasha kuzigama amafaranga yatakariraga mu ngendo.
Yagize ati “Nakira abarimu bavuye ku bigo birenga 10, kandi ko kuva iBusanze ujya i Kibeho ahakorera Umwarimu Sacco, nta modoka zihari, bakoreshaga Moto yishyurwa ibihumbi 12.000 byose. Nishimiye guha serivisi nziza abarimu bakareka izo ngendo, umwaka utaha bazatangira kubona n’inguzanyo zishyurwa mu gihe cy’amezi abiri.”
Nubwo hari abarimu bakinubira imwe mu Mirenge Sacco ibashyiraho amananiza, ibasaba ibyangombwa birenze ibikenewe. Aho ikora neza abarimu bavuga ko iyi mikoranire ishobora kongera umusaruro mu burezi.
Mu buyobozi bwa Umwalimu Sacco babamara impungenge bavuga umwarimu wese ufite irangamuntu, ifoto ye ikaba igaragara muri mudasobwa, nimero ya telefoni ye irimo, akerekana agatabo abikurizaho, uwo yemerewe guhabwa serivisi nta kabuza, gusa ngo hari na gahunda yo gukomeza gukangura abacungamutungo b’Imirenge Sacco kwitabira iyi gahunda.



















TANGA IGITEKEREZO