00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikorere y’abunzi yakemura ibibazo bituruka ku magarama y’urubanza-AJPRODHO

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 6 February 2015 saa 12:52
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere cyane cyane mu rubyiruko AJPRODHO-Jijukirwa, bwagaragaje ko Abunzi banogeje imikorere baba ibisubizo by’ibibazo bikomoka ku kwiyongera kw’amagarama y’imanza.
Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 5 Gashyantare 2015, ubwo hamurikwaga ibyavuye mu bushakashatsi AJPRODHO yakoreye mu turere 15 tw’u Rwanda, hagamijwe kureba uko abaturage babona ukwiyongera kw’amagarama y’urubanza n’ingaruka bibagiraho.
Nk’uko (…)

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere cyane cyane mu rubyiruko AJPRODHO-Jijukirwa, bwagaragaje ko Abunzi banogeje imikorere baba ibisubizo by’ibibazo bikomoka ku kwiyongera kw’amagarama y’imanza.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 5 Gashyantare 2015, ubwo hamurikwaga ibyavuye mu bushakashatsi AJPRODHO yakoreye mu turere 15 tw’u Rwanda, hagamijwe kureba uko abaturage babona ukwiyongera kw’amagarama y’urubanza n’ingaruka bibagiraho.

Nk’uko bitangazwa na Enock Nkurunziza Umunyamabanga mukuru wa AJPRODHO-Jijukirwa, mu byagaragajwe n’ubwo bushakashatsi abaturage 40% ari abakene, n’aho 38% bakaba abakene bifashije, ariko bose bakaba batoroherwa no kubona amafaranga yatuma batanga ikirego mu rukiko runaka.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hari n’ababona igiciro cy’igarama ry’urubanza cyashyizweho ari gito, ariko muri rusange bikagaragaza ko abaturage batagishijwe inama mu buryo buhagije mbere yo gufata icyemezo cyo kuyongera.

Zimwe mu ngaruka z’ukwo kwiyongera kw’amagarama y’urubanza harimo kugabanuka kw’ibirego mu nkiko kandi nyamara ibyaregerwaga bitaragabanutse, gusa kuri iki Minisiteri y’Ubutabera ikaba ivuyga ko hashyizweho uburyo bwinshi bwo gufasha abadashobora kubona ayo magarama, birimo kubaha ubufasha bugenerwa abatishoboye, ndetse n’abunzi bashyizweho ngo bakemure ibibazo bitagombye kujya mu Nkiko.

Nu izina rya AJPRODHO, Nkurunziza yanenze imikorere y’Abunzi, nyamara ari bo baba ibisubizo by’ibibazo bituruka kuri ukwo kwiyongera kw’amagarama, ari na ho uyu muryango uhera usaba ko bakongererwa ubumenyi n’ubushobozi.

Nkurunziza yakomeje avuga ko ubushakashatsi bakoze, bwagaragaje ibisa n’ibyasobanuwe na Minisitiri w’Ubutabera Johnstone Busingye, ko kongera igarama ry’urubanza atari uguca intege bamwe mu baturage, ahubwo ni ukubafasha.

Nkurunziza ati “Komite z’abunzi, nanjye uyu munsi ndemeza ko zidakora neza ku buryo abantu bazigirira icyizere. Zongerewe ubushobozi, zigakora neza, bya bibazo byakemuka. Ntago kwaba ari ukubaca intege rero, kuko icyo umuntu akeneye ni ubutabera, si ukujya mu nkiko.”

Minisitiri w’Ubutabera Johnstone Busingye avuga ko ikiguzi cy’urubanza kitagenwa hagendewe k’ubushobozi bw’urega nk’uko igiciro cy’ishati kitagenwa hagendewe ku bushobozi bw’umuguzi.

Minisitiri Busingye akomeza avuga ko igiciro cy’igarama ry’urubanza cyashyizweho ari ko gaciro ka rwo, ariko abadashoboye kwishyura bashyiriweho uburyo butandukanye bwo kubafasha, burimo kubashyiriraho umunyamategeko wo kubafasha muri buri Karere, no kubishyurira amagarama mu nkiko.

AJPRODHO yo ikemeza ko uburyo bukoreshwa hagenwa abatishoboye bagombwa ubufasha na bwo butanoze, aho hagaragaramo amarangamutima ndetse na ruswa, ariko Ministeri yo ikavuga ko kugena uwishoboye cyangwa utishoboye biri mu nshingano za Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu yo ifite ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu nshingano za yo.

Nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaraza ngo umubare w’ibirego mu nkiko waragabanutse nyuma y’igihe kitageze ku myaka ibiri aya mafaranga yiyongereye bivuze ko hari abajyaga mu nkiko kuko bibahendukiye badashyize imbere ubutabera.

Inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye ku itariki ya 17 Mutarama 2014, Minisitiri w’ubutabera, Busingye Johnston yagaragaje impinduka z’imishinga y’amategeko yemejwe, harimo iteka rishyiraho amafaranga atangwa mu manza z’imbonezamubano, ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

Yakomeje asobanura ko ingwate y’amagarama y’urubanza ari ayo kugira ngo leta igire icyo ikorera umuturage imuha serivisi mu kuburana mu nkiko, maze avuga ko aya mafaranga yongerewe ku buryo bukurikira:

Uwatangaga ikirego mu nkiko z’ibanze yishyuraga amafaranga y’u Rwanda 2000, ubu yabaye ibihumbi 25; mu nkiko zisumbuye yavuye ku bihumbi 4, aba ibihumbi 50; mu rukiko rukuru n’urw’ubucuruzi rukuru, iyo ngwate y’amagarama yavuye ku 6000 ishyirwa ku bihumbi 75 mu gihe mu rw’ikirenga yavuye ku 80 agashyirwa ku bihumbi 100.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages