Mu murenge wa Gahara muri Kirehe hafatiwe umusore wari ufite magendu y’amakarito 16 n’amacupa 12 bya Novida. Muri Gicumbi hafatiwe abari bafite amakarito 16 ya Chief Warage. Bafatiwe mu murenge wa Bwisige.
Undi yaguwe gitumo mu murenge wa Mukingo ho mu karere ka Nyanza arimo guteka Kanyanga. Yafatanywe litiro 500 za Muriture, litiro eshanu za Kanyanga n’ingunguru ebyiri yakoreshaga mu kuyiteka. Na none undi yafatanywe litiro 100 za Muriture.
Mu karere ka Huye hafatiwe babiri bari bafite udupfunyika 34 tw’urumogi. Aba bombi bafatiwe mu murenge wa Ngoma. Mu murenge wa Gishamvu, mu rugo rwa Bendo hafatiwe litiro 240 za Muriture; mu gihe mu nzu y’ umuturage umwe wo muri ako gace hafatiwe litiro 230 za Muriture. Aba bombi baracyashakishwa kubera ko batari mu ngo zabo ubwo Polisi yafataga ibi biyobyabwenge.
Izi litiro za Muriture zisaga 1000 zikimara gufatwa, zahise zangizwa. Ibikorwa byo kuzangiza byabanjirijwe no gusobanurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo.
Mu kiganiro yagiranye n’abatuye umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye)], Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, CIP Protais Rwiyemaho yababwiye ati "Igihe cyose dufashe inzoga zitemewe ndetse n’ikindi kinyobwa kitemewe gucuruzwa mu Rwanda tubijyana mu isuzumiro , twasanga birengeje igipimo (Methanol) cya 0.5; kigafatwa nk’ikiyobyabwenge. Duhita dukorera dosiye uwabifatanywe, tukayishyikiriza Ubushinjacyaha."
RCIP wiyemaho yongeyeho ko kubyishoramo bitera ubukene, kubera ko iyo bifashwe birangizwa; uwo babifatanye agafungwa, kandi agacibwa ihazabu.
Yasoje ubutumwa bwe abasaba kutishora mu biyobyabwenge, no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo; batanga amakuru atuma ababikora bafatwa.



















TANGA IGITEKEREZO