00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukwabu mu mashuri ugiye muri za kaminuza n’amashuri makuru byigenga

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 22 May 2013 saa 04:42
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), yahagurukiye ikibazo cy’abanyeshuri basimbutse umwaka wa Gatatu bakimukira mu mwaka wa Kane badakoze ikizamini cya Leta bikabangamira ireme ry’uburezi, kuri ubu iryo genzura rigiye gukomereza no mu biga mu mashuri makuru na za kaminuza byigenga, kugira ngo hashakishwe uburyo hakomeza gusigasirwa ireme ry’uburezi.
Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri (…)

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), yahagurukiye ikibazo cy’abanyeshuri basimbutse umwaka wa Gatatu bakimukira mu mwaka wa Kane badakoze ikizamini cya Leta bikabangamira ireme ry’uburezi, kuri ubu iryo genzura rigiye gukomereza no mu biga mu mashuri makuru na za kaminuza byigenga, kugira ngo hashakishwe uburyo hakomeza gusigasirwa ireme ry’uburezi.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi Dr. Harebamungu Mathias, mu nama y’uburezi yagiranye n’abayobozi b’amashuri, abayobozi bashinzwe uburezi mu mirenge igize Akarere ka Gasabo, ndetse n’abayobozi b’imirenge igize Akarere ka Gasabo.

Dr. Harebamungu Mathias yagize ati “Hagiye kubaho igenzura mu mashuri makuru na Kaminuza byigenga, harebwe uko abanyeshuri binjizwa mu ishuri, harebwe uko biga, abarimu babigisha urwego bariho n’ibindi.”

Dr. Harebamungu yavuze ko n’ubundi hari hasanzwe hariho ibyo umwana agomba kuba yujuje, kugirango atangire amashuri makuru na Kaminuza, ariko amashuri makuru na kaminuza bikaba bitabyubahiriza.

Asubiza IGIHE, ubwo yari abajijwe uburyo bizakorwa, Dr Harebamungu yagize ati “Ni nka audit”.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) biga ni mugoroba baganiriye na IGIHE, bavuga ko Minisiteri y’Uburezi ibyo irimo gukora bidasobanutse.
Geoffrey Musonera yagize ati “ Niba koko itegeko rigomba kubahirizwa, hakaba nta muntu wemerewe kuryica nibareke guhera kubadafite intege bakore icukumbura ryimbitse nta hantu na hamwe basize, aho guhanga amaso mu mashuri yisumbuye yigenga n’ahandi bIshakiye.”

Mu banyeshuri basaga 27 baganiriye na IGIHE ntabwo bashyigikiye ibikorwa bya Minisiteri y’uburezi. Icyifuzo cy’aba banyeshuri ni uko igenzura ryakorwa, ariko nta hantu na hamwe basimbutse. Cyanzayire Liliane ati “ No mu mashuri ya Leta amakosa arahaba kandi akomeye.”

Ku murongo wa Telefone twaganiriye n’Umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) Dr. Sekibibi Ezechiel tumubaza uko bumva iki gikorwa ati “Ntabwo ntangira amakuru kuri telefoni, uretse ko ULK ikurikiza umurongo Leta iba yashyizeho.”

Twashatse kumva uko iki gikorwa giteguye maze tubaza mu Kigo Gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza, ariko ntabwo badusubije.

U Rwanda ubu rufite amashuri makuru na kaminuza bigera kuri 30, amenshi muri yo akaba ari aya Leta.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages