Igitabo cyagenewe abana ‘Fora ndinde’ giherutse kumurikwa cyaciye agahigo ko kigurishwa kuko cyacurujwe inshuro zisaga 2000 mu cyumweru kimwe.
Inzu y’ubwanditsi bw’ibitabo Bloo Book yemeza ko kuba igitabo ‘Fora ndi nde?’ cyaraguzwe cyane byatewe n’uko cyamuritswe iminsi mikuru yegerejwe, bigatuma ababyeyi benshi bakigurira abana babo nk’impano ya Noheli.
Kugurisha kopi 2000 ni ikintu iyi nzu y’ubwanditsi igaragaza ko kigaragaza intera Abanyarwanda bagezeho mu gukunda gusoma no kubishishikariza abandi, ibi bikaba bitanga icyizere ko ya mvugo y’uko “ushaka guhisha Umunyafurika amuhisha mu gitabo”, abanyarwanda bagiye kuyitera umugongo.
Umwanditsi w’iki gitabo, Mudacumura Fiston, ashimangira ko iki gitabi cyaguzwe cyane, kandi akemeza ko n’itangazamakuru ryagize uruhare mu kukimenyekanisha.
Yagize ati “Uretse ubwiza bw’iki gitabo, n’ibitangazamakuru bitandukanye bidahwema kudufasha ngo abanyarwanda bamenye ko iki gitabo kiri ku isoko; navuga ko ‘Fora ndi nde?’ yasohotse mu gihe cyiza. Igihe cy’iminsi mikuru, aho ababyeyi benshi baba bagurira impano abana babo.”
N’ubwo uyu mubare w’abaguze ibitabo wazamutse ku buryo bushimishije, Mudacumura yemeza ko hagikenewe imbaraga mu gusobanurira abanyarwanda cyane abakiri bato akamaro ko gusoma.
Ati “Iyi ni intangiriro, ariko ntaho turagera. Kumva ko igitabo kimaze kugurwa inshuro zikabakaba ibihumbi bibiri, si bibi ariko iyo mibare iracyari hasi cyane ugereranije n’abana bagera kuri miliyoni eshanu bari mu Rwanda.”
Igitabo ‘Fora ndi nde?’ cyashyizwe ahagaragara tariki ya 12 Ukuboza 2014, kikaba cyarahimbiwe kandi cyandikirwa abana bakiri bato mu rwego rwo kubakundisha gusoma binyuze mu gufora.
Uretse gufora, ni igitabo kirimo utunyamaswa dutandukanye, ndetse kikigisha n’inyuguti z’ikinyarwanda bifasha umwana gukura abona igitabo nka kimwe mu bintu by’ibanze mu buzima bwe. Yaba utunyamaswa turi muri iki gitabo n’umukino wo gufora, byose bifasha umwana kwidagadura uko agenda afungura urupapuro ku rundi.

























TANGA IGITEKEREZO