Hitawe ku mwihariko w’u Rwanda, iyi minsi kandi ikaba yarashyizweho hagendewe no ku bikorwa ku rwego mpuzamahanga bijyanye no gushyiraho iminsi ya konji. U Rwanda rufite nk’umwihariko w’Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Iminsi y’ikiruhuko yashyizweho mu rwego rwo guha agaciro k’umwihariko ibizirikanwa kuri uwo munsi (event) no gufasha abakozi n’abakoresha kubahiriza imihango cyangwa ibirori bikorwa kuri uwo munsi. Muri urwo rwego amategeko y’u Rwanda ateganya ko iyo umunsi w’ikiruhuko wahuriranye n’impera z’icyumweru, umunsi ukurikiraho w’akazi uba ikiruhuko. Ibi bikaba bijyanye n’imikorere mpuzamahanga.
Ubusanzwe, umukozi ukeneye kuruhuka kubera akazi aba yakoze yemerewe ikiruhuko cy’umwaka (annual leave) nk’uko biteganywa n’amategeko.
Nk’uko bimeze ku rwego mpuzamahanga, iminsi y’impera z’icyumweru (weekend) ikoreshwa mu rwego rwo kuruhuka kubera akazi kakozwe mu cyumweru. Cyakora ntibibuza abafite akazi kugakora muri icyo gihe.
Ibijyanye no kubahiriza ibiruhuko ndetse n’amasaha y’akazi ya buri cyumweru, bijyana n’Amahame mpuzamahanga yerekeye umurimo. Abakozi n’abakoresha baba bategetswe kubyubahiriza.
Itegeko riteganya nibura amasaha 45 y’akazi mu cyumweru
Mu Nzego za Leta n’iz’Abikorera amasaha y’akazi ni 45 nibura mu cyumweru, buri munsi hagakorwa nibura amasaha 9.
Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kurushaho gukora cyane, Amategeko agenga umurimo yaranogejwe. Ingingo ya 75 y’Itegeko rishyiraho Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta n’ingingo ya 15 y’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, zivuga ko iyo bitabangamiye imirimo ashinzwe, umukozi wa Leta cyangwa ukorera Abikorera ashobora kugirana amasezerano y’akazi n’abandi bakoresha batandukanye, haba ari mu nzego z’imirimo ya Leta cyangwa se mu bikorera.
Mu Nzego za Leta akazi gatangira saa Moya za mu gitondo (7h) kakarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h) haciyemo ikiruhuko cy’isaha imwe kiva saa sita (12h) kikageza saa saba (13h). Abakoresha basabwa gushyiraho Uburyo bunyuranye bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’amasaha y’akazi kugira ngo bamenye neza ko yubahirizwa. By’umwihariko Inzego za Leta zisabwa gushyiriho ubwo buryo hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ukeneye serivisi agateganyirizwa uburyo bwo kubimenyesha mu gihe adahise abona ushinzwe gutanga iyo serivisi mu masaha y’akazi.
Nta Mukozi wemerewe gusiba cyangwa gukererwa ku munsi w’akazi atabiherewe uruhushya; utabikurikije ahanwa n’amategeko nk’uko bigenwa n’ Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo guhana abakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi cyangwa amabwiriza agenderwaho mu Kigo runaka cy’abikorera.
Ibikorwa byose bikorwa n’Inzego za Leta mu masaha y’akazi byaba ibya siporo cyangwa se inama z’akazi, ubutumwa cyangwa amahugurwa byose biba bikubiye mu kazi k’umukozi, ntabwo bifatwa nk’ikiruhuko ahubwo biba bijyanye n’inshingano z’akazi k’umukozi. Cyakora kandi, igihe umukozi atari mu kazi mu masaha agenewe akazi kubera impamvu runaka, serivisi ashinzwe gutanga ntigomba guhagarara kuko iba igomba gutangwa n’uwamusigariyeho. Mu nzego z’Abikorera ho, igihe akazi gatangirira n’igihe karangirira bikurikizwa bitewe n’imiterere ya buri kigo.
Iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku gukora cyane
Kubera umuco wo gukorera ku Mihigo, usanga ahenshi abakozi bakora igihe kiruta igiteganyijwe bagamije kugera ku ntego biyemeje.
Biragaragara ko uyu muco wo gukora cyane ufasha igihugu kwihuta mu iterambere aho u Rwanda rusigaye rurangarirwa mu ruhando mpuzamahanga. Muri urwo rwego, amategeko agenga umurimo yaranogejwe, yemerera umukozi yaba uwa Leta cyangwa uwo mu nzego z’Abikorera kuba yagirana amasezerano n’undi mukoresha, ibi byatumye abanyarwanda bashobora gukora amasaha menshi aho bamwe usanga barara n’amajoro bakora.
Mu rwego rwo kurushaho kwihuta mu iterambere kandi, Leta y’u Rwanda ishishikariza Abaturarwanda, Abikorera by’umwihariko gukora amasaha 24 kuri 24, n’ubwo iyi gahunda itari isanzwe mu Rwanda cyera, abatangiye kuyikurikiza by’umwihariko abacuruzi batanga ubuhamya ko iyi gahunda ibungura mu byo bakora.
Mu nzego zinyuranye zaba iza Leta (urugero: Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka, Amavuriro, Serivisi z’Imisoro n’Amahoro) n’Iz’Abikorera, iyi gahunda yo gukora amasaha 24 kuri 24 ikaba ikomeje gufasha kunoza itangwa rya serivisi, gukora cyane no kugeza serivisi ku bazikeneye igihe cyose. Abataritabira iyi gahunda bakaba bakwiye kuyitabira hazirikanywa imiterere ya serivisi batanga, kuko ubwo buryo bw’imikorere bubafasha kurushaho kwiteza imbere ubwabo n’Igihugu muri rusange.
Amateka yagarutsweho muri iri tangazo



















TANGA IGITEKEREZO