Ayo makuru yagiye hanze ku wa 29 Nzeri 2022, avuga ko u Burundi bugiye gufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda, bukeye bwaho amakuru avuga ko ku mipaka hongeye kugaragara urujya n’uruza nk’uko mbere byahoze.
Gusa Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Alain Diomède Nzeyimana, yahise ahakana iby’ifungurwa ry’imipaka, avuga ko igihugu cye kizongera kubana neza n’u Rwanda ari uko rwatanze abagerageje guhirika ubutegetsi.
Yagize ati "Umubano mwiza ntushoboka mu gihe u Rwanda rudatanze abashatse guhiriza ubutegetsi mu 2015."
Ku ruhande rw’u Rwanda Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu butumwa bugufi yahaye IGIHE na we yahakanye iby’ifungurwa ry’iyi mipaka, avuga ko "ayo makuru atariyo".
Uko byifashe ku Kanyaru
Umunyamakuru wa IGIHE yerekeje ku Kanyaru ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, kuri uyu wa Kabiri ajya kureba uko byifashe ndetse n’inkomoko y’amakuru yavuze ko imipaka yafunguwe.
Nk’uko bisanzwe mu muhanda uva mu Mujyi wa Huye werekeza ku Kanyaru, nta modoka zitwara abagenzi zigendamo nka mbere ibihugu byombi bikigenderana, uretse moto n’imodoka nke z’abantu ku giti cyabo.
Mu bigaragarira amaso mu muhanda nta migenderanira ihari hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Ku Kanyaru ahari umupaka, ku ruhande rw’u Rwanda hari abaturage bake batembera mu muhanda ndetse n’abakarani bashaka akazi.
Abaganiriye na IGIHE bose bavuze ko amakuru y’uko imipaka yafunguwe nabo bayumvise ariko mu by’ukuri nta n’umwe usobamura aho yaturutse.
Inzu z’ubucuruzi ziracyafunze ndetse zimwe zabaye amatongo. Inyubako y’isoko rya kijyambere yahubatswe ikoreramo abantu bake ariko nabo bavuga ko kubona abakiliya bigoye.
Abantu batangiye kwambuka!
Nk’uko bisanzwe kuri buri ruhande rw’umupaka hari inzego z’umutekano ziwubungabunga.
Abaturage ku mpande zombi bashobora kwambuka umwe akava mu gihugu kimwe akajya mu kindi amaze kubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Umwe mu bakora ku Kanyaru yabwiye IGIHE ko umupaka ufunguye mu buryo yise ‘gufungura by’igice’.
Yavuze ko umuturage uturutse mu Burundi aza mu Rwanda agomba kuba afite icyangombwa [Laisser Passer cyangwa Passport] bakamupima Covid-19 ku buntu, bakamusaka bareba ibyo atwaye ubundu akambuka.
Umuturage uturutse mu Rwanda ajya mu Burundi na we agomba kuba afite ibyangombwa [Laisser Passer cyangwa Passport] yagera ku ruhande rwo hakurya agapimwa Covid-19 yishyuye ibihumbi 16.500 Frw agakomeza.
Ntaho Edouard ni umuturage utuye mu Ntara ya Gitega mu Burundi; yahuye n’Umunyamakuru wa IGIHE ku mupaka uhuza ibihugu byombi ubwo yinjiraga mu Rwanda.
Yavuze ko aje mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri atahakandagira kubera umubano mubi w’ibihugu byombi n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye imipaka ifungwa.
Yaje azanye n’imodoka y’umucuruzi w’Umurundi, yo isigara hakurya, we yambuka n’amaguru.
Yagize ati “Nageze ku mupaka w’u Burundi mbereka ibyangombwa barandeka ninjira mu Rwanda, mu Rwanda naho bansaba ibyangombwa nerekana passport, bahita bampima Covid-19 mu minota itanu bati ‘igendere uri muzima’ negera imbere gatoya umupolisi wari uhari mwereka passport, asaka igikapu cyanjye arangije arambwira ngo nkomeze, ngeze imbere batera cachet mu byangombwa banjye ndakomeza nza mu Rwanda.”
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 yavuze ko agiye gusura umuryango we mu Murwa Mukuru w’u Rwanda akaba azasubira mu Burundi ku wa Gatandatu.
Yavuze ko yishimiye kongera kugera mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri atahagera, asaba ibihugu byombi kumvikana bigakuraho inzitizi zituma batambuka bisanzuye kandi Abarundi n’Abanyarwanda ari abavandimwe.
Ati “Mbere byari bimeze neza kuko abantu baragendaga bakagaruka ukabona urujya n’uruza ariko ubu imigenderanira ni mike. Abategetse bakwiye kumvikana bakareka abavandimwe bakagenderana neza.”
Umurundi uvuye mu Rwanda kugira ngo yinjire mu Burundi yerekana ibyangombwa akishyura amafaranga ibihumbi 5 Frw yo kwipimisha Covid-19 ubundi agakomeza, naho umunywanda yishyura 16.500 Frw.
Nkundabagenzi Patrice atuye hafi y’umukapa ndetse akunze kuba ahari buri munsi kuko ahakora akazi ko gutwaza imizigo abantu bambukiranya umupaka.
Yavuze ko kugeza ubu nta modoka itwaye abagenzi cyangwa ipakiye ibicuruzwa ishobora kuva mu gihugu kimwe ngo yinjire mu kindi.
Gusa umuntu utwaye imodoka ye ashobora kwambuka igihe yaba yerekanye ibyangombwa bisabwa ariko ntabwo yemerewe gutwara ibicuruzwa.
Kugira ngo Nkundabagenzi na bagenzi be bemererwe gukora ako kazi, bahabwa impapuro kimwe na bagenzi babo bo mu Burundi.
Ati “Icyo mbona cyakorwa ni uko Abarundi bafungura bakareka abantu bakagenda batabaciye amafaranga. Mbere ni agapapuro batangaga gusa umuntu akambuka akagaruka igihe ashakiye amaze guhaha.”
Bikorimana Ange yahuye n’umunyamakuru wa IGIHE atwaye abantu mu modoka nto abavanye mu Mujyi wa Huye abajyanye ku mupaka wa Kanyaru kuko bari berekeje i Burundi.
Yavuze ko na mbere yatwaga abantu ariko kuri ubu abakiliya ari bake.
Ati “Ntwara abantu mbavanye hano ku mupaka nkabajyana muri gare ya Huye cyangwa nkabakomezanya i Kigali bitewe n’uko babishatse. Njyewe ntwata taxi voiture.”
Yavuze ko ubwo byavugwaga ko imipaka yafunguwe yambutse ajya i Burundi gusura inshuti ze ariko imodoka ntabwo yayambukanye.
Ati “Ni agapapuro gato bampaye ndambuka hamwe n’abandi dusura abavandimwe ariko kuri ubu ntabwo biri gukunda, bisaba ibyangombwa n’amafaranga.”
Ku bwe asanga ikiri gutuma abantu batambuka ku bwinshi ari uko ku ruhande rw’u Burundi bari guca amafaranga menshi angana n’ibihumbi 16.500 Frw yo gupima Covid-19.
Ati “U Burundi bukuyeho ariya mafaranga, abantu bakwambuka umupaka ari benshi noneho tugategereza ko bemerera imodoka zitwaye abagenzi n’izipakiye ibicuruzwa.”
Mu masaha ya Saa Yine kuri uyu wa Kabiri ku mupaka wa Kanyaru hageze imodoka nini itwaye abagenzi ibavanye mu Mujyi wa Huye ibasiga hakuno bambuka n’amaguru bakomeza i Burundi.
Uwari abatwaye yavuze ko bayikodesheje kuko bari benshi, babemerera kubatwara.
Abaturage bo ku Kanyaru baganiriye na IGIHE bose bagaragaje ko bahanze amaso ubuyobozi bw’ibihugu byombi mu gukemura ikibazo gituma batagenderana.
Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bakora ku mupaka avuga ko muri iyi minsi abambuka biyongereye ugereranyije no mu bihe bishize kuko ku munsi hambuka abantu bari hagati ya 80 na 120.














Ibitekerezo 0