Abo baturage bagera kuri 15 bibumbiye muri koperative ‘Abadatatirana Raranzige’ basanzwe bakora ubworozi bw’amafi bagamije kwiteza imbere.
Bavuga ko muri Mata 2020 ubwo hakorwaga umuhanda wa kaburimbo Huye- Nyaruguru, itaka ryagiye rimanuka rigasiba ibyuzi bororeramo amafi agapfa.
Ugeze aho ibyo byuzi by’amafi byari biri ubona itaka ryamezeho ibyatsi.
Bavuga ko bagannye inzego zitandukanye z’ubuyobozi ariko hashize imyaka ibiri batarishyurwa igihombo cya miliyoni 19 Frw batejwe n’ikorwa ry’uwo muhanda.
Munyaneza Jean Marie Vianney ati “Mu kwezi kwa gatatu ku itariki 26 Abadepite dukorana umuganda rusange hano i Kabirizi ku mashuri, akarere karavuga ngo ikibazo cyarabaye turakizi ariko nyuma y’iminsi itatu kiraba cyakemutse; twaherukanye ubwo.”
Mukankusi Jeanne yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwabasuye bwemeza ko bazishyurwa kubera ko bangirijwe ibyuzi n’ikorwa ry’umuhanda ariko bategereje bagaheba.
Ati “Ibi byuzi twabishyizeho mu rwego rwo kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi mu ngo zacu ariko urabona ko twahombye kuko ibyuzi bibiri byasibamye ni byinshi.”
Mu byifuzo byabo barasaba ubuyobozi kubarenganura kuko bamaze igihe basiragira babaza ikibazo cyabo bakizezwa ko gikemuka ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Kwitana bamwana hagati y’ubuyobozi
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yabajijwe iki kibazo mu kiganiro Intara y’Amajyepfo iheruka kugirana n’itangazamakuru ariko agaragaza igisa no kwitana bamwana hagati y’inzego z’ubuyobozi.
Izo nzego ni Akarere ka Nyaruguru, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) na Sosiyete y’Abashinwa yubaka uwo muhanda.
Imbere ya Alice Kayitesi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Meya Murwanashyaka yavuze ko iki kibazo kigiye kumara imyaka itatu, bakikimenya basabye kompanyi y’Abasinwa yubakisha umuhanda kwishyura ikabyanga ivuga ko umuhanda uri kure y’ibyo byuzi, bafata undi mwanzuro wo kwandikira RTDA ntiyabasubiza.
Yagize ati “Twasabye RTDA nk’abantu bafitanye amasezerano n’iyi sosiyete ikora umuhanda kugira ngo bashobore kubabwira bishyure abaturage, ubwo dutegereje igisubizo RTDA iribuduhe ntabwo yari yadusubiza kandi n’ubutaha tuzakomeza twibutse kugira ngo ikibazo cy’abaturage gikemuke.”
Ibyuzi bibiri by’amafi nibyo byangijwe n’ikorwa ry’uwo muhanda hasigara ibindi bitandatu. Abaturage bavuga ko ibyasigaye bitagitanga umusaruro kuko nabyo byayobowemo amazi aturuka mu muhanda akabicira amafi.
Bavuga ko bamaze imyaka ibiri batabasha kuroba mafi nk’uko mbere byari bimeze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!