00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo gutunganya ahazubakwa uruganda rutunganya impu iteganyijwe umwaka utaha

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 10 August 2023 saa 08:47
Yasuwe :

Bamwe mu batunganya ibikomoka ku mpu bavuga ko kuba mu Rwanda hatari hagera uburyo bunoze bwo kuzitunganya ari bimwe mu bituma batagirira icyizere ibyo bakora ndetse rimwe ugasanga bibadindiza.

Iyo ugeze i Gikondo ahari kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi, rihuza abashoramari batandukanye n’abaguzi, ku nshuro yaryo ya 26 usangamo n’abatunganya ibikomoka ku mpu birimo inkweto, imikandara, ibikapu n’ibindi gusa bagaragaza ko bahura n’ikibazo cyo kubona impu zitunganyije neza bigatuma icyizere cy’ibyo bakora gikemangwa.

Bamwe muri bo bavuga ko impu zihari ariko byagera ku buryo bw’imitunganyirize ikibazo kikavuka bakavuga ko hari n’amoko y’impu aba akenewe nko mu gukora ubwoko bw’inkweto runaka ariko bakaba batazibona ku buryo bworoshye.

Bavuga ko hari igihe biba ngombwa bakiyambaza izitunganyirizwa hanze y’igihugu kenshi zinabahenda ariko kuko baba bazikeneye bakazigura. Benshi bifuza ko haboneka abashoramari ku buryo impu zo mu Rwanda zatangira gutunganyirizwa imbere mu gihugu.

Imyiteguro y’uruganda iratangira umwaka utaha

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, yatangarije Televiziyo y’Igihugu ko hamwe n’abafatanyabikorwa, Guverinoma y’u Rwanda iri kurebera hamwe uko ibi bibazo biri mu gutunganya impu n’ibizikomokaho byabonerwa umuti ndetse anatanga icyizere ko umwaka utaha hari imirimo imwe n’imwe igomba gutangira.

Yagize ati “Abenshi ntibatunganya impu ahubwo bazigura kubazitunganyije noneho bakajya gukora inkweto, imikandara mu Bugesera rero twamaze kubona ahazajya urwo ruganda noneho abantu bakazajya batunganya impu neza ku buryo na wa wundi ushaka kujya mu kuzikora gusa atagiye mu gutunganya impu agira ahantu aza akagura uruhu rwiza.”

“Ni ibintu biri muri gahunda ariko bigasaba indi ngengo y’imari ariko mu bufatanye n’abo dukorana ayo mafaranga azaboneka kuko turahamya ko mu mwaka utaha tuzatangira kuhatunganya.”

Prof Ngabitsinze yavuze ko uru ruganda rukenera ahantu hari amazi menshi kandi hitaruye abantu ndetse bikanasaba ikoranabuhanga ryihariye.

Kugeza ubu impu zikomoka ku matungo ntizigira azo zitunganyirizwa mu buryo bunoze kuko uruganda rwahoze ruzitunganyaga rwafunze imiryango kubera ko rutubahirizaga amabwiriza agenga kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abatunganya Ibikomoka ku Mpu mu Rwanda, Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D’amour, yemeza ko mu bijyanye n’inganda naho hakenewe ishoramari rya Leta ibyo we yemeza ko biri mu byakwihutisha iyubakwa ry’uruganda rukenewe.

Hari abari gihugurwa

Kuva ku wa 8 Kanama 2023, Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Impu n’Ibizikomokaho muri Afurika, Africa Leather and Leather Products Institute (COMESA/LLPI), kiri gutanga ubumenyi ku Banyarwanda ku bijyanye no gutunganya impu n’uruhererekane rwazo n’ibizikomokaho.

Abari guhabwa ubumenyi bitezweho kunoza ibyo bakora bijyanye no gutunganya impu n’umusaruro mwinshi mu gihe bazaba bafite uburyo bunoze kandi bugendanye n’igihe bwo kuzitunganya.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Agateganyo wa ALLPI, Ghebrez Iabher, uri kumwe n’itsinda rihugura abari mu mwuga wo gutunganya impu mu Rwanda yavuze ko imwe mu mpamvu bahugura Abanyarwanda ari uko bigaragara ko Guverinoma y’u Rwanda na yo iri kubishyiramo ingufu.

Yagize ati “Ndabizi ko mu Rwanda hari abaturage bari mu bijyanye no gutunganya impu kandi ndabizi ko Guverinoma y’u Rwanda na yo ifite ubushake bwo guteza imbere uru rwego kuko kurushyigikira bituma ruza ku isonga mu gutanga inyungu ku gihugu mu bijyanye no guhanga imirimo no kubyara amadevize.”

Umuyobozi ushinzwe Ibigo Bito n’Ibiciriritse mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Kabera Célestin, yavuze ko Leta yatekereje kuri iri shoramari mu nganda zitunganya impu ndetse ko inyigo irimo gukorwa.

Yagize ati “Iki ni ikibazo tumaze igihe turwana na cyo ariko ubu tukaba tugiye kubona igisubizo kuko ziriya nganda zitunganya impu zigira imyanda myinshi kwita ku bidukikije bikagorana, ni yo mpamvu kugeza uyu munsi nta ’tannerie’ [ahatunganyirizwa impu] dufite.”

Mu Rwanda haboneka impu nyinshi ahanini ziva ku nka zibagwa buri munsi. Icyakora kugira ngo zikorwemo ibikoresho bikenerwa zibanza kugurishwa hanze mu bindi bihugu kugira ngo zitunganywe hanyuma zikongera kugurwa ku gihanitse.

Abatunganya ibikomoka ku mpu mu Rwanda bagaragaza ko bifuza uruganda kuko bagorwa no kuzikura mu mahanga zitunganyije kubera ko ziba zihenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages