00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo kubaka Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri iratangirana na Mutarama

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 7 January 2024 saa 07:11
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko imirimo yo kubaka Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri izatangira muri Mutarama 2024 kuko ibisabwa byose byamaze kuboneka .

Ku wa 19 Ukuboza 2023, nibwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ko u Rwanda ruhabwa inguzanyo ya miliyoni 75 z’Amayero [asanga miliyari 103 Frw] , azafasha mu gusana no kuvugurura Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri.

Ni amafaranga u Rwanda rwagurijwe n’Ikigo cy’Abafaranga gishinzwe Iterambere, AFD [Agence Française de Développement],.

Kuri ubu imyiteguro yose yararangiye ndetse n’imirimo yo kubaka iratangira muri uku kwezi kwa mbere nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yabitangaje.

Yagize ati “Hari gahunda yo kubaka Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri ku buryo bizaba ari ibya kabiri mu gihugu nyuma y’ibya Faisal.’

Ibi Kandi bishimangirwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice.

Yagize ati “Ubu gahunda yo kubaka Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri igiye gutangira muri uku kwezi kwa mbere, dushimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko imvugo ariyo ngiro, yatwemereye Ibitaro bigezweho bijyanye n’Iterambere dufite hano mu mujyi wacu, amafaranga yarabonetse rwose Ibitaro bigiye kuboneka.”

Mu bizakorwa mu mushinga mugari wo kubaka Ibitaro bya Ruhengeri wa miliyari 103 Frw, harimo kubaka inyubako igeretse, harimo igihande cyagenewe ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana kirimo ibitanda 220 n’imashini zagenewe kwakira abana bavukanye ibibazo cyangwa bavutse igihe kitageze.

Hazubakwa kandi inyubako y’ibagiro ifite ibyumba 12, ishami ry’ubuvuzi bw’ababyeyi batwite rigizwe n’ibyumba bine, ishami ry’ubuvuzi bushingiye ku gucisha abantu mu byuma bitanga ishusho y’uburwayi.

Hazaba kandi hari ibitanda 43 bitangirwamo ubuvuzi bw’indembe z’abakuru n’abana, serivisi zo kwakiriramo indembe, ibyumba by’isuzumiro bifite ibitanda 130 by’abarwayi basanzwe n’abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Biteganyijwe ko ibi Bitaro kandi bizaba bifite ibyumba 100 by’imbagwa kuko bizagurwa bihabwe ubushobozi haba mu bikorwaremezo, ibikoresho ndetse na serivisi nshyashya zizongerwamo.

Ibitaro bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80, bigaragara nk’ibishaje cyane kandi bitajyanye n’urwego biriho, bikagaragarira mu bikoresho bimwe na bimwe, harimo iby’ibanze bikenerwa n’ababigana bahakeneye serivisi z’ubuvuzi, ndetse n’ibyo abaganga ubwabo bifashisha.

Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri byakira abarwayi bari hagati ya 250 na 300 ku munsi biganjemo abaturuka mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Burengerazuba no mu Bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages