Kugeza ubu imirimo yo gutunganya ikibanza kizubakwamo iyi nzu yaratangiye ndetse n’igishushanyombonera cyayo cyamaze gutegurwa.
Iyubakwa ry’iyi nzu n’icyo yitezweho byagarutsweho mu muhango wo kwibuka abatutsi bajugunywe mu migezi, inzuzi n’ibiyga, utegurwa n’Umuryango Humura, wabereye i Ggolo ku nshuro ya 12, hafi y’Ikiyaga cya Victoria.
Muri aka gace hashyinguye abatutsi basaga ibihumbi bine barohowe muri iki kiyaga muri Mata 1994, ubwo mibiri yabo yatembanwaga na Nyabarongo n’Akagera, ikaba yarashyinguwe n’Abanya-Uganda.
Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, Mucyo Noel, yavuze ko iyi nzu izafasha mu kwigisha amateka ya Jenoside.
Yagize ati “Igamije gufasha ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazazimira, Abanya-Uganda n’Abanyarwanda batuye muri Uganda batabasha kujya mu Rwanda kureba inzibutso za Jenoside, bashobora kuza hano bakiga amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Nk’uko inkuru ya RBA ibivuga, bamwe mu bagize Umuryango Humura bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka bagifata nk’indashyikirwa kuko kibafasha kongera gusubiza ababo agaciro bambuwe ndetse kikaba ikimenyetso simusiga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye.
Visi Perezida wa Ibuka, Nkuranga Egide yavuze ko igikorwa cyo kwibuka abatutsi bishwe bakajugunywa mu migezi, inzuzi n’ibiyaga kizagurwa kikagezwa no mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda.
Ati “Umuryango Ibuka tuzakomeza gufatanya n’Umuryango Humura ngo iki gikorwa kitazahera muri Uganda gusa ahubwo gikorwe n’ahandi. Twaranabiganiriye na CNLG n’abandi bafatanyabikorwa ngo n’ahandi kijyeyo. Natanga urugero nko muri Tanzania ibiganiro byaratangiye no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi tuzashobora tuzakihageza kuko ni igikorwa cyubaka u Rwanda, kidufasha kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside.”
Muri Uganda hari inzibutso eshatu zishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside bagera ku bihumbi 10 biciwe mu Rwanda bakajugunywa mu migezi itemba muri Victoria, zirimo urwo mu gace ka Ggolo, urwo mu Karere ka Masaka na Kansesero dukora kuri iki kiyaga.



















TANGA IGITEKEREZO