00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirwano yabereye ku kibuga cy’indege i Goma yakuye umutima Abanyarwanda

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 2 June 2015 saa 02:40
Yasuwe :

Imirwano yabereye ku kibuga cy’indege i Goma yakuye umutima bamwe mu banyarwanda by’umwihariko abaturiye umupaka w’u Rwanda na RDC mu Karere ka Rubavu.

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru abantu bataramenyekana ariko bikekwa ko ari abarwanyi ba Mai-Mai bagabye igitero ku kibuga cy’indege bahangana n’ingabo z’icyo gihugu, batatu barimo n’umusirikari bahasiga ubuzima.

Abatangabuhamya bari mu Mujyi wa Goma utuwe n’abasaga miliyoni babwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko mu ma saa saba z’ijoro ari bwo batangiye kumva urusaku rw’amasasu, ayo makuru akanemezwa n’ubuyobozi bw’uwo Mujyi.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku yagize ati ”Bateye ububiko ku kibuga cy’indege. Habayeho kurasana bikomeye.”

Paluku yakomeje avuga ko abasirikari ba leta ya Congo bakomeje gukurikira abo bagabo kugeza mu mujyi rwa gati, ari na ko bakomeza kurasana, umusirikari umwe wa leta ndetse n’umwe mu bateye bahasiga ubuzima n’aho abandi batatu bari kumwe na we batabwa muri yombi ari bazima.

Icyakora n’ubwo ubuyobozi bw’uwo mujyi butangaza iyo mibare yonyine, umwe mu bashinzwe umutekano wari muri iyo mirwano we yavuze ko abo bagabye igitero ari abarwanyi ba Mai-Mai, umwe mu mitwe yitwaje intwaro yigaruriye igice kinini cy’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa gikungahaye ku mabuye y’agaciro.

Yongeyeho ko abasirikari bane ba Congo ari bo bahasize ubuzima, 8 bakaba bakomeretse cyane, mu gihe na bo babashije kwivugana batatu ku ruhande rw’abo barwanyi abandi 10 bagatabwa muri yombi ari bazima.

Iyi mirwano yakuye umutima abatuye i Rubavu bibaza ko ayo masasu yaba avugira ku butaka bw’u Rwanda ariko Ubuyobozi muri ako Karere bukaba butangaza ko nta sasu ryavugiye ku butaka bw’u Rwanda, ko ahubwo byabereye i Goma bikaba nta n’Umunyarwanda iyo mirwano yagizeho ingaruka.

Mukaneza M.Ange

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages