Iyi miryango ije mu cyiciro cya kabiri nyuma y’indi 27 yahawe inkunga muri Kanama mu gihe 75 ari yo yatsinze irushanwa ry’imishinga myiza ikagira hejuru y’amanota 70%. Buri muryango watsinze uzagenda uhabwa miliyoni 25 Frw.
Ipiganwa ryatangijwe ku wa 2 Gashyantare 2017 risozwa ku wa 28 Gashyantare 2017, ryitabirwa n’imiryango 199 itari iya leta yose hamwe, harimo 27 yasubijwe inyuma kuko itari yujuje ibisabwa.
Mu muhango wo kuyishyikiriza iyi nkunga wabaye kuri uyu wa 28 Nzeri 2017, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’ubutabera, iy’ubuhinzi n’ubworozi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije zateye inkunga iyo miryango kuko ibyo ikora bisanzwe biri muri gahunda za Leta.
Yagize ati “Minisiteri zitandukanye zashyizemo amafaranga. Hari ibyo Sosiyete sivile ikora inzego za Leta zitabonera uburyo bwo kubijyamo. Turishimira ko twabonye amafaranga akabakaba miliyoni 300 yo gushyigikira iyi miryango yiyongera kuri ya yindi twahaye yose ikaba 39. Biri kugaragara ko imiryango itari iya Leta n’ishamikiye ku madini isigaye ishyira mu bikorwa gahunda atari nka bya bindi twari tumenyereye by’utuntu tworoshye.”
Iyi miryango yahawe amafaranga mu cyiciro cya kabiri, ifite imishinga ikubiye mu buhinzi, ubworozi, ibidukikije, guha amazi abaturage, kurwanya ihohoterwa, ubutabera n’ibindi.
Umuyobozi wa One UN, Fode Ndiaye, yavuze ko ibyo One UN yakoze birimo gutera inkunga, kwagura ubufatanye na Minisiteri zagizemo uruhare no gukomeza gushyigitakira ingamba za Leta y’u Rwanda mu guteza imbere sosiyete sivile no mu bikorwa by’iterambere ry’umunyarwanda.
Yagize ati “Mu gihugu iyo ufite Sosiyete Sivile zikomeye kandi zifite ubushobozi byerekana itandukaniro mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu[..] Ndatekereza ko Sosiyete Sivile zizagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu kandi bagakomeza gufatanya mu guhindura imyumvire hano mu gihugu.”
Umuhuzabikorwa w’iterambere muri Cartas Rwanda ikorera muri Diyoseze ya Nyundo, imwe mu yahawe inkunga, Mbonyubwabo Epimaque, yavuze ko umushinga batanze wari ugamije kubungabunga amasambu y’abahinzi borozi bagamije kongera umusaruro w’ibihingwa nganduraruro, ko bagiye guhita batangira ibikorwa byo gufasha abaturage bakorana basaga 2284 bo muri Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero.
Yavuze ko umushinga uzabafasha gutera ibiti bisaga ibihumbi 400 bivangwa n’imyaka no gucunga amazi y’imvura.
Gahunda Leta y’u Rwanda ihuriyeho na Sosiyete Sivile igamije kuzubakamo ubushobozi yatangijwe mu myaka itatu ishize. Icyiciro cyambere cyarangijwe muri Werurwe 2017, hatanzwe inkunga isaga miliyari na miliyoni 425 Frw ku mishinga isaga 45 itari iya Leta.



















TANGA IGITEKEREZO