Dr Ngirente yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y’Abayobozi b’Imijyi y’Ibihugu bikoresha Igifaransa, kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021, ku nsanganyamatsiko y’ubufatanye bukwiye kuranga inzego z’imitegekere y’imijyi na sosiyete sivile.
Yavuze ko imiryango ya sosiyete sivile igira uruhare rukomeye mu iterambere na porogaramu zizamura imibereho y’abaturage binyuze mu gukemura ibibazo bibugarije, guhwitura leta no gukurikirana ibikorwa by’inyungu rusange.
Yagize ati “Uyu munsi ubufatanye bwa sosiyete sivile n’ubuyobozi bw’imijyi buragaragara mu nzego zose. Mu Rwanda sosiyete sivile ifatwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye wa leta. Ifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego zigamije iterambere ikaba inkingi ikomeye mu miyoborere myiza y’igihugu.”
Yakomeje avuga ko iyi ari yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutera inkunga y’amafaranga imiryango itari iya leta mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa porogaramu zayo ziteza imbere abaturage.
Iyi nkunga itangwa binyuze mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda, umuryango ushaka kwinjira muri gahunda ukaba usabwa gutegura umushinga hagatoranywa iyahize iyindi.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abandi baterankunga yatangije mu 2014 porogaramu yogutera inkunga imiryango ya sosiyete sivile mu rwego rw’imiyoborere myiza no kuyifasha kuzuza inshingano zayo. Kugeza ubu imiryango ya sosiyete sivile 180 imaze guhabwa inkunga binyuze muri ubu bufatanye. Kubera akamaro k’iyi porogaramu byemejwe ko izakomeza kugeza mu 2023.”
Ingeri zitabwaho mu gutegura imishinga ihabwa iyi nkunga zirimo uburenganzira bwa muntu, Uburinganire n’ubwuzuzanye, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kuzamura imibereho y’abaturage n’ubuzima rusange n’izindi.
Iyi gahunda itangizwa mu 2017, nibura imiryango ya sosiyete sivile 15 yahawe miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze umwe watwaye agera kuri miliyoni 26.
Umuyobozi w’Umujyi wa Paris akaba ari na we muyobozi wa AIMF, Anne Hidalgo, na we yashimangiye ko ubufatanye bw’Abayobozi b’imijyi na sosiyete sivile ari ingenzi kandi butanga umusaruro mu iterambere ry’abayituye.
Inama y’Ihuriro ry’abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa, yabereye mu Rwanda hubahirizwa ingamba zo kurwanya Covid-19 muri iki gihe Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo kimwe n’utundi turere umunani.
Amafoto: Ibiro bya Minisitiri w’Intebe



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!