Ibi byatangajwe n’Umuryango AVSI, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda ya ”Urinzira” isobanura Urunana rw’Imiryango mu nziraa y’Amajyambere.
Iyi gahunda ishingiye ku guhuza imbaraga kw’imiryango, Ubuyobozi n’abandi bafatanyabikorwa mu kwiteza imbere no kubyaza umusaruro ubushobozi bifitemo ubwabo badategereje ak’imuhana doreko ngo “kaza imvura ihise”, ikaba imaze kwitabirwa n’imiryango igera kuri 560.
Umuyobozi wa AVSI mu Rwanda, Lorette Birara avuga ko iyi gahunda yafashije kandi izakomeza gufasha iyi miryango kwiteza imbere hatabayeho umuterankunga wa buri gihe.
Ati ”Ibyinshi Abanyarwanda babyifitemo habura gusa ubafasha mu kubivumbura, nta nkunga yindi ikenewe ituruka hanze usibye gufasha iyi miryango kuvumbura impano n’ubushobozi yifitemo yo ubwayo no kubibyaza umusaruro hibandwa ku byo babona nk’ibikenewe kurusha ibindi”.
Akomeza avuga ko AVSI yunganira mu kwita ku mwana ariko itirengagije ko aturuka mu muryango akaba ari yo mpamvu AVSI yahisemo gufasha umuryango muri rusange binyujijwe muri za gahunda zitandukanye zireba abana bato, aha twavuga nk’Irerero, izireba ababyeyi ubwabo nk’Urubohero,rwibumbiyemo abagore ndetse n’Intore zirimo abagabo iyi gahunda ikaba igira uruhare mu iterambere ry’ubukungu hashingiye ku muco gakondo (Kuboha, ubukorikori, kuzigama, ibimina magirirane,…), n’izindi gahunda zigamije gutergura ejo hazaza heza nk’ubwizigame mu mashuri no mu buzima bushingiye ku bworozi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye no kubera umubyeyi umwana utabyaye, kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, François Bisengimana, yashimye iki gikorwa kuko cyunganira gahunda Leta y’u Rwanda isanzwe ifite.
Ati ”Ibi ni uguteza imbere igihugu ubinyujije mu baturage cyane cyane abana kuko ni bo ejo hazaza h’u Rwanda, kandi ni bo bukungu bw’igihugu.“
Uhagarariye abagore mu rubohero, Mukantibenda Agnes, avuga ko igihe bamaze batangiye iyi gahunda bageze kuri byinshi birimo iterambere ry’Umwana, by’umwihariko kumuha uburere buboneye no kugira uruhare rufatika mu burezi bufite ireme bafatanije n’ibigo by’amashuli n’abajyanama b’uburezi batorwa mu babyeyi ubwabo.
Ati”Abana bacu barajijutse, baratinyutse kandi barasukuye, byose tubikesha ubufasha bwa AVSI yadukanguriye guhuza imbaraga nk’Imiryango, tukavumbura impano zacu n’ubushobozi twifitemo tukanabikoresha ari byo “Urinzira”.
AVSI yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka wa 1972, igera mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bikorwa by’ubutabazi yaje gukomeza ikora ibikorwa by’iterambere ari na byo ikorana n’imiryango y’abana bakeneye ubufasha kuruta abandi na n’ubu.



















TANGA IGITEKEREZO